Home Uncategorized Jeannette Kagame yari kumwe n’umufasha wa Tshisekedi mu gihe Tshiseked yashinjaga u...

Jeannette Kagame yari kumwe n’umufasha wa Tshisekedi mu gihe Tshiseked yashinjaga u Rwanda

0

Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame n’umufasha wa Perezida wa Congo bagaragaye ku mafoto menshi bari kumwe i New York mu nama ihuza abafasha b’abakuru b’Ibihugu mu gihe ku rundi ruhande Perezida Tshisekedi yarimo avuga amagambo atari meza ku Rwanda

Iyi nama y’abafasha b’abakuru b’Ibihugu iba iteganye n’inama rusange y’umuryango w’abibumbye ihuza abakuru b’Ibihugu buri mwaka.

Jeannette Kagame yari kumwe na Denise Nyekuru Tshisekedi mu gihe Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi yararimo kubwira umuryango w’abibumbye ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ubangamiye umutekano w’iki Gihugu.

Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nteko rusange.

Perezida Tshisekedi yavuze u Rwanda inshuro 18 mu ijambo rye avuga ko rwigaruriye ubutaka bwa Congo rukaba runafasha umutwe wa M23.

Ikindi gikomeye cyaranze ijambo rya Tshisekedi ni ugutagatifuza umutwe wa FDLR akavuga ko ari baringa utabaho kandi ko ukwiye gufatwa nk’abandi bose batavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame nawe arageza ijambo rye ku bitabiriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa gatatu ahitezwe ko ashobora gusubiza Perezida Tshisekedi.

Mu na Jeannette Kagame na Denise Nyekuru Tshisekedi bari bicaye ku meza imwe mu nama
Jeannette Kagame yifotoje ari kumwe n’umufasha wa Tshisekedi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyamakuru b’imikino bafite ubwoba bwo kuvuga kuri APR FC
Next articleBamporiki yahembewe ubukomisiyoneri ntiyariye indonke -Abamwunganira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here