Home Ubutabera Bisesero: Abasirikare b’Abafaransa ba Operation Turquoise bagiye gukorwaho iperereza n’urukiko

Bisesero: Abasirikare b’Abafaransa ba Operation Turquoise bagiye gukorwaho iperereza n’urukiko

0

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, Mu Gihugu cy’Ubufaransa, rwategetse ko hagomba kongera gusubukurwa iperereza ku ruhare rw’ingabo z’abafaransa mu bwicanyi bwakorewe mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa gatatu taliki 21 Kamena, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Mu Bisesero habarurwa Abatutsi bakabakaba ibihumbi 50, bahiciwe muri Jenoside. Aka ni kamwe mu duce two mu Ntara y’Uburengerazuba kari gatuwe n’abatutsi benshi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero bashinja abasirikare b’Abafaransa kuba barabatereranye  aho kubatabara bakabateza interahamwe zabahigaga kuko zishe abantu benshi muri ako gace mu gihe gito.

Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abarokokeye mu Bisesero, n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashinjacyaha b’Abafaransa nabo batangije iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu byabereye muri aka gace.

Iri perereza ntiryakomeje kuko muri Nzeri 2022, abacamanza b’Abafaransa bari bategetse ko ibirego byaregwaga abasirikare b’Abafaransa ku kugira uruhare mu bwicanyi bwo mu bisesero bihagarara kuko ntashingiro bifite.

Iki cyemezo cy’abacamanza cyateshejwe agaciro n’urugereko rw’iperereza rw’urukiko rw’ubujurire rwa Paris, uru rugereko rwategetse ko uru rubanza rugomba gukomereza ku bacamanza bashinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu muri uru rukiko.

Bisesero iherereye mu majyepfo  y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, izwi cyane ku basirikare b’Abafaransa bahohorejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu gikorwa cyiswe Turquoise (Zone Turquoise). Abatutsi bagera ku bihumi 50 nibo biciwe muri aka gace kandi kagombaga kurindwa n’izi ngabo z’abafaransa.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi, ruri mu nzibutso enye (4) guverinoma y’u Rwanda yasabye ko zashyirwa mu murage ndangamurage wa UNESCO.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBiguma yanze gusubiza ibibazo yabazwaga mu rukiko
Next articleKicukiro: Abafatanyabikorwa b’Akarere bakora ibintu bimwe basabwe kwihuza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here