Home Ubutabera Biguma yanze gusubiza ibibazo yabazwaga mu rukiko

Biguma yanze gusubiza ibibazo yabazwaga mu rukiko

0

Nyuma y’uko urukiko rwa rubanda rwa Paris (cours d’assise de Paris) rumaze kumva abatangabuhamya benshi batandukanye barimo abashinja n’abashinjura, rwifuje kubaza uregwa Hategekimana Philippe Biguma, ku byo yabwiye ubushinjacyaha mu gihe cy’iperereza ariko yanga kuvuga.

Kuri uyu wa gatatu Biguma yagombaga kongera kubazwa ku byo yasubije ubushinjacyaha mu gihe cy’iperereza akabisubiriza mu rukiko imbere y’abacamanza. Yanze kubivugaho kuko buri kibazo cyose yabazwaga yavugaga ko ntacyo akivugaho kugeza ubwo ukuriye inteko iburanisha amubwiriye ko atari ngombwa gukomeza kuvuga gutyo nawe ahitamo kubika umutwe araceceka.

Hategekimana Philippe, uzwi nka Biguma, mbere no mu gihe cya Jenoside yari umujandarume ufite ipeti rya Ajida shefu, akaba yari n’umuyobozi wungirije w’abajandarume muri Nyanza. Ashinjwa kugira uruhare mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare, Muyira, kuri bariyeri zitandukanye muri Nyanza no kwica uwari burugumesiti wa Ntyazo, Nyagasaza Narcisse.

Urubanza rwe rwatangiye taliki ya 10 Gicurasi, hamaze kumvwa abatangabuhamya batandukanye barimo benshi bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha biganjemo abari mu nterahamwe bahamijwe ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside. Aba batangabuhamya babwiye urukiko ko bahawe amabwiriza bakanashishikarizwa na Biguma kwica no gusahura abatutsi.

Aba batangabuhamya bavuga ko Biguma ariwe wari ushinzwe bariyeri zari muri Nyanza zaguyeho abatutsi benshi. Biguma aburana ahakana ibyaha akavuga ko amataliki bavuga ko yakoreyeho ibyaha yari yarimuwe atagikorera i Nyanza.

Mu batangabuhamya bashinjura Biguma, hari uwo bakoranye wagaragaye mu rukiko n’umugore we utarageze mu rukiko kuko basomye ubuhamya bwe yandikiye urukiko.

Bimwe mu bibazo yabajijwe n’ubushinjacyaha yanga kubisubiza

Wigeze kuvuga ko wari ukuriwe na capitaine Birikunzira ari nawe waguhaga amabwiriza ese waba warigeze wanga gukurikiza amabwiriza yaguhaga? Ntacyo mbivugaho. Ese waba uzi ko capitaine Birikunzira yari afite abamurinda bihariye? Ntacyo mbivugaho. Ese Nyabisindu, Nyabubare byari mu ho Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza yagenzuraga? Ntacyo mbivugaho. Mu ibazwa ryawe wavuze ko mwakoreshaga mortier ariko mukagira ibisasu bito byo gukoresha urongera kubyemeza ? Ntacyo mbivugaho. Ese uribuka abari bazi gukoresha intwaro muri Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza? Ntacyo mbivugaho. Ese waba wibuka ingano y’intwaro Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza yari ifite mbere na nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ese wagiraga intwaro, hari imbunda nto (pistolet) wagendanaga? Ese wakwibutsa urukiko ubwoko bw’ibisasu i Nyanza mwagiraga? Waba wibuka imodoka ya Mercedes Benz wigeze kuvuga? Waba wibuka ubwoko bw’imodoka capitaine Birikunzira ya gendagamo? Waba warigeze uhabwa serivisi n’umushoferi w’umukuru wa Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza? Ibi byose Biguma yanze kugira icyo abivugaho.

Waba wibuka ko i Nyanza witwaga Biguma? Ntacyo mbivugaho. Uremeza ko utari Biguma ? sindi Biguma.

Mu gihe hari ushobora kwibaza ko ibi Hategekimana Philippe Biguma, ari kubikora kuko afite ikibazo cy’uburwayi siko bimeze, kuko inzobere z’abaganga ku ndwara zo mu mutwe eshatu zamusuzumye zabwiye urukiko ko ari muzima nta kibazo cy’imitekerereze afite.

Umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa taliki 30 Kamena nk’uko gahunda y’urubanza kuva rutangiye yari imeze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpinduka ku nama y’Uburusiya n’abakuru b’Ibihugu by’Afurika
Next articleBisesero: Abasirikare b’Abafaransa ba Operation Turquoise bagiye gukorwaho iperereza n’urukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here