Home Amakuru Impinduka ku nama y’Uburusiya n’abakuru b’Ibihugu by’Afurika

Impinduka ku nama y’Uburusiya n’abakuru b’Ibihugu by’Afurika

0

Umuvugizi wa Kremle, ibiro bya Perezida Putin, Dmitry Peskov, yatangaje ko inama y’Uburusiya na Afurika iteganijwe muri Nyakanga izaba iminsi ibiri aho kuba iminsi ine nk’uko byari biteganyijwe ku ikubitiro.

Itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ku rubuga rw’iyo nama rivuga ko inama iteganyijwe kuzaba hagati ya taliki 27-28 Nyakanga mu mujyi wa  St Petersburg.

Mbere byari byatangajwe ko iyi nama izaba hagati ya 26 na 29 Nyakanga.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya Tass, byatangaje ko bwana Peskov,  yabwiye abanyamakuru ko izi mpinduka zatewe ahanini  “n’inzitizi zigaragra kuri gahunda y’inama”.

Kuva mu mwaka w’i 2019, Uburusiya nabwo butumira abakuru b’Ibihugu by’Afaurika bose bakaganira ku mikoranire igamije ubufatanye mu iterambere.

Iyi nama yari imaze imyaka ibiri itaba kubera intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, igiye kuba ku nshuro ya kabiri yayo ikaba itumijweho iki gihugu kikiri mu ntambara.

Ubwo yabaga ku nshuro yayo yambere yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma 45 baturutse muri Afurika, aba Visi Perezida babiri n’abandi bayobozi 109 barimo abaminsitiri n’abayobozi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Byinshi mu Bihugu by’Afurika byagiye bigaragaza kubura uruhande ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine, kuko nko mu matora yagiye abera mu muryango w’abibumbye agamije kwamagana Uburusiya ku ntambara bwagabye kuri Ukraine bimwe mu bihugu byarifataga ibindi bikabwamagana.

Mu cyumweru gishize bamwe mu bakuru b’Ibihugu by’Afurika bagiye kunga Perezida Putin w’Uburusiya na mugenzi we Zelensky wa Ukraine ariko nta cyavuye mu biganiro kidasanzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwemeye ubujurire bw’ubushinjacyaha ku rubanza rwa Kabuga
Next articleBiguma yanze gusubiza ibibazo yabazwaga mu rukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here