Perezida w’Uburundi akaba numuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC avuga ko ku rwego rw’akarere bataremeza niba u Rwanda rufasha umutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo wa M23.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabibwiye umunyamkuru wa France 24 mu kiganiro bagiranye. Uyu munyamakuru yari abajije Perezida Ndayishimiye niba koko ibyo Congo ishinja u Rwanda byo gufasha M23 bifite ishingiro.
Perezida Ndayishimiye amusubiza agira ati: “ kugeza ubu haba Ku rwego rw’akarere nanjye ubwanjye ntiturabyemeza, ariko turi gutegura inama hamwe n’umuhuza Perezida wa Angola Lourenco, nibwo tuzabona umwanya wo kubiganiraho no kubisesengura.”
Perezida Ndayishimiye atangaje ibi nyuma y’iminsi mike ayoboye inama yigaga ku kibazo cy’umuteano muke mu burasirazuba bwa Congo yarimo Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu wa Tanzania na minisitiri w’intebe wa Congo , Sama Lukonde. Iyi nama yabereye mu Misiri aho abakuru b’ibihugu na za guverinoma ku Isi bari bitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ikirere.
Leta ya Congo iri muntambara n’umutwe wa M23, intambara yongeye gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo kuko Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 rwo rukabihakana ahubwo rugashinja leta ya Congo gukorana n’umutwe witerabwoba wa FDLR no kudahana abarangwa n’ibikorwa by’urwango n’ivangura ku banyarwanda bari muri Congo n’abavuga ururimi rw’ikinyarwnada bari kubutaka bwayo.
Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, baherutse kwemeza ko ingabo z’ibihugu byabo havuyemo u Rwanda zijya muri Congo gufasha ingabo za Congo guhangana na M23 no kwambura imitwe yose irenga 100 yitwara gisirikareiri mu burasirazuba bwa Congo.
Ingabo za Kenya nizo zimaze kugera muri Congo muri ubu butumwa gusa n’ingabo za Uganda zatanaje ko ziri mu myiteguro yanyuma yo koherezwa muri Congo.