Kuri uyu wambere nibwo hamenyekanye inkuru y’iyegura mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kwa Mbonimana Gamariel, nyuma yo kugaragarwaho n’ubusinzi inshuro zitandukanye. Hakurikijwe itegeko ngenga N° 004/2018.OL. ryo kuwa 21/06/2018 rigenga amatora, uyu mudepite ashobra kudasimburwa inteko ikazarangiza ibikorwa byayo ituzuye n’ishyaka ryari ryamutanze rya PL rigahomba umwanya we.
Ingingo ya 99 y’iri tegeko iteganya uko umudepite utakiri mu mirimo ye asimbuzwa, muri iyi ngingo havugwamo ko mu gihe hari umudepite uvuye mu mirimo ye habura igihe kitarenze umwaka ngo manda rusange y’abadepite irangire adasimbuzwa.
Ingingo ya 99 igira iti: “Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe (1). Usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti.”
Ukurikije iyi ngingo y’itegeko ntabwo depite Gamariel Mbonimana agomba gusimbuzwa kuko manda y’abadepite bariho ubu izarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023 kuko batowe mu mpeshyi ya 2018. iki gihe ntikirenze umwaka uteganywa n’itegeko kugirango Gamariel asimbuzwe.
Ishyaka Gamariel aturukamo rya PL risanzwe rifite abadepite bane mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Iri shyaka rirarangiza manda mu nteko ritujuje umubare ryatsindiye mu matora aheruka kubera iyegura rya Mbonimana Gamariel.
PL isanzwe ifite imyanya ine mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ihwanye n’amajwi arindwi yabonye mu matora y’abadepite aheruka.
Mbonimana yagombaga gusimburwa na Mupenzi George uri ku mwanya wa gatanu ku rutonde PL yatanze muri komisiyo y’Igihugu y’amatora mu matora y’abadepite yo mu kwa w’i 2018, gusa Mupenzi yabaye umusenateri akurikiwe na Rutebuka Balinda niwe wagombaga gufata uyu mwanya.
Mbonimana Gamariel, siwe mudepite wambere weguye muri iyi manda kuko mu mwaka wi 2019 Kanyamashuri Kabeya Janvier wo mu ishyaka rya FPR, yeguye mu nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, asimburwa na Ndoriyobijya Emmanuel wamukurikiraga ku rutonde rw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bifatanyije bari baratanze mu matora yo mu 2018.