Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigizwe n’ingingo 176 zose zemerewe kuvugururwa usibye ingingo imwe gusa ari nayo igena uburyo izindi ngingo zose zisigaye zivugururwa.
Ingingo y’i 175 niyo igena uburyo ingingo zose zisigaye zishobora kuvugururwa ikavuga ko hari ingingo zivugururwa ari uko abaturage babyemeje binyuze muri referandumu. Izo ngingo ni izirebana na manda z’umukuru w’igihugu, izirebana no kuba hahindurwa ubutegetsi bukaba ubwa cyami cyangwa ubugendera ku ishyaka rimwe n’ibijyanye no kuba hari ubutaka bw’Igihugu bushobora guhabwa ikindi Gihugu kumpamvu runaka.
Izindi ngingo zose usibye izi zivuzwe haruguru zishobora kuvugurwa bisabwe na Guverinoma cyangwa bitangijwe n’inteko ishingamategeko ari nabyo bigiye kuba kuri ubu ubwo hagiye kuvugurwa ingingo irebana na manda y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
Iyi ngingo y’i 175 n’ubwo ivuga inzira bicamo kugirango izindi ngingo zose zivugururwe yo ivuga ko idashobora kuvugururwa.
Ingingo y’i 175 igira iti : “ Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi ’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referandumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.”