Home Amakuru Donald Trump avuga ko Amerika iri kujya mu muriro utazima

Donald Trump avuga ko Amerika iri kujya mu muriro utazima

0

Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko iki Gihugu cy’Igihangange kiri kugana mu muriro utazima. Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye nyuma yo gusohoka mu rukiko aho ari kuburana ibirego bitandukanye akurikiranyweho n’inzego z’ubutabera bishobora no kumufungisha.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Donald Trump, yitabye urukiko rwa Manhattan i New York agiye kwisobanura ku birego 34 akurikiranyweho. ibyaha byose akurikiranyweho bishingiye ku mibonano mpuzabitsina ayagiye agirana n’abagore batandukanye agashaka kubishyura ngo ntibabivuge.

 Ibi birego bijyanye n’amafaranga yahaye umukinnyi wa filimi z’urukozasoni (porn), Stormy Daniels, ngo aceceke ntazigere avuga ko baryamanye (hush-money).

Donald Trump niwe ukoze amateka bwambere akajya kuburnaishwa mu nkiko yarayoboye  Leta zunze ubumwe za Amerika.

Trump mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye bari bahuriye ku rugo rwe ruri i Mar-a- Lago muri Floride yagize ati: “ Icyaha rukumbi nemera ni ukuba narashatse gukura igihugu cyacu mu maboko y’abashaka kugisenya.”

Trump akomeza avuga ko ibi byo kumushinja ibyaha ari umugambi w’abo mu ishyaka bahanganye ry’abademokarate badashaka ko azongera kwiyamamarizak uyobora Igihugu mu mwaka utaha.

Yicaye igihe kingana n’iminota hafi 30 imbere y’umucamanza Juan Merchan, mbere yo kumvikana avuga  ko atemera ibyaha akurikiranyweho. Trump yanze kuvugana n’abanyamakuru bari bamutegerereje hanze y’urukiko nyuma yo kurusohokamo.

 Urubanza rwa Trump wahoze ari umukuru w’igihugu rushingiye ku madolari 130.000 yishyuye Stormy Daniels  ngo ntazavuge ko baryamanye mbere gato y’amatora ya 2016.

Kwishyura aya amafaranga bitandukanye n’amategeko ya Amerika kuko mbere y’uko amatora aba umukandida agaragaza amafaranga yose yishyuye n’icyo yayishyuriye.

Uwahoze yunganira Trump mu mategeko, Michael Cohen niwe wamwihindutse atangaza ko ariwe wishyuye iyi nadaya amafaranga abitumwe na Trump.

Ibi byaha bihamye Trum ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ine (4) n’ubwo umucamanza ashobora kumuhanisha ibindi bihano bitari ugufungwa mu gihe yaba ahamwe n’ibi byaha.

Abasesenguzi muri politiki bavuga ko kugeza ubu nta kigaragaza ko Trump ahsobora kuzahamwa n’ibyaha akurikiranweho. Uru rubanza rushobora kuzatangira kuburanishwa mu mizi muntangiriro z’umwaka utaha wa 2024. Bivuze ko uru rubanza ruzakomeza mu gihe Trump azaba ari kwimamaza mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani ashaka kurihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Usibye ibihumbi 130 byishyuwe indaya hari andi ibihumbi 30 byishyuwe umuntu warindaga inzu za Trump kugirango ntazavuge ko Trump hari umwana yabaye hanze. Hari andi madolari  150.000 nayo yishyuwe  uwitwa Karen McDougal, nawe uvuga ko yaryamanye na Trump.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSerivisi za Noteri zigiye kujya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Next articleDore ingingo imwe idashobora kuvugururwa mu Itegeko Nshinga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here