Home Ubutabera Serivisi za Noteri zigiye kujya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Serivisi za Noteri zigiye kujya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

0

Itegeko rishya rigena umurimo w’Ubunoteri mu Rwanda rivuga ko iyiserivisi ishobora guhabwa uyikeneye hifashishijwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko habaho kubonana amaso ku mason na noteri.

Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite uherutse kuvugurura iri tegeko bemeza ko noteri ashobra gushyira umukuno ku nyandiko  hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ko n’uburyo bwa gakondo bwari busanzweho butavuyeho.

N’ubwo iri tegeko rishya ribigena haracyari kubakwa sisitemu y’ikoranabuhanga bizajya bikorerwamo, ntirarangira ngo itangire kwifashishwa. Mu gihe izaba itangiye gukoreshwa nibwo abaturage bazasobanurirwa uko ikora.

Itegeko ryari risanzweho ryategekaga ushaka ko inyandiko ze zishyirwaho umukono wa noteri bigomba gukorerwa imbere ya noteri bombi bari kumwe, ibi byanengwaga na benshi ko bitagezweho kuko bitwara umwnaya w’abantu babiri bitari ngombwa. Iri tegeko nibyo  rije gukemura kuko ubu noteri azajya ashyira umukono ku nyandiko bitamusabye kubonana n’umushaka bikaba bizakuraho umwanya byatwaraga ari kumwe n’uwari umukeneye binagabanye igiciro cy’ingendo z’abakeneraga iyi serivisi.

Iri tegeko kandi ryanorohereje abanyamategeko bashaka kuba ba Noteri kuko ababishakaga basabwaga imyaka itanu y’ubunararibonye ubu yagabanyijwe igirwa itatu ndetse n’ikizamini bakoraga nacyo iri tegeko ryagikuyeho.

Gushyira serivisi za noteri mu buryo bw’ikoranabuhanga biri muri gahunda leta yihaye yo kuba serivisi za leta zose mu mwaka utaha wa 2024 zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

N’ubwo ibi byakwishimirwa na benhsi hari n’abumva ko bishobora kuzatiza umurindi abakoresha inyandiko mpimbano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuntu umwe kuri batandatu afite ikibazo cy’ubugumba ku Isi
Next articleDonald Trump avuga ko Amerika iri kujya mu muriro utazima
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here