Home Ubuzima Umuntu umwe kuri batandatu afite ikibazo cy’ubugumba ku Isi

Umuntu umwe kuri batandatu afite ikibazo cy’ubugumba ku Isi

0
Shot of a young woman suffering from depression in her bedroom

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu (1/6), hirya no hino ku Isi, aba yarigeze guhura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, ibyo ngo bikaba bivuze ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu rwego rwo kugira ubuvuzi bwiza bufasha abafite ikibazo cy’ubugumba, bakabubona buhendutse kandi bugera kuri bose.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WGO/OMS itangaza ko abatuye Isi bafite imyaka y’ubukure bagera kuri 17.5% bahura n’ikibazo cy’ubugumba cyangwa se kubura urubyaro (infertility), gusa hakazamo ikinyuranyo gito, cy’uko ijanisha ry’abahura n’ikibazo cy’ubugumba rihagaze, bijyanye n’ibice bitandukanye by’Isi batuyemo.

Mu bihugu bikize, abahura n’icyo kibazo mu gihe runaka mu buzima bwabo, bagera kuri 17.8% mu gihe mu bihugu bifite amikoro makeya n’ibifite aciriritse, icyo kibazo kiri kuri 16.5 %.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu itangazo yasohoye nyuma y’iyo raporo, yagize ati “Raporo iragaragaza ukuri gukomeye, ubugamba ntibuvangura”.

Ati “Umubare w’abahura n’icyo kibazo, ugaragaza ko hakwiye kubaho uburyo bwo kwagura ubuvuzi bwita ku myororokere, tukamenya ko iki kibazo kidakwiye gusigara inyuma mu bushakashatsi na gahunda zifatwa, kugira ngo haboneke inzira zizewe, zitanga umusaruro, kandi zihendutse zo gufasha abifuza kuba ababyeyi”.

WHO yatangaje ko ubugumba ari ikibazo gishobora kwibasira inzira y’imyororokere y’umugabo cyangwa se iy’umugore, bikagaragazwa n’uko hashira amezi 12 cyangwa se arenga nta gusama inda/kuyitera, kandi babyifuza.

Kuri abo baba bahuye n’icyo kibazo nk’uko WHO yakomeje ibisobanura, bashobora guhura n’ikibazo gikomeye cyo guhora bababaye, guhabwa akato, gukomererwa n’ikibazo cy’amikoro, ibyo kandi ngo bikagira ingaruka ku buzima bwiza bwabo bwo mu mutwe, no ku mitekerereze yabo.

Ubuvuzi ku bafite icyo kibazo hafi ya bwose, yaba ubujyanye no kugikumira (prevention), gupima no kuvura, harimo no gufashwa gusama binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka (in vitro fertilisation ‘IVF’), ngo usanga buhenze cyane, kandi budashobora kubonwa na bose kubera igiciro gihanitse.

WHO yatangaje ko ikiguzi cyo kwivuza ubugumba gitangwa n’umurwayi ufite icyo kibazo, akaba yifuza gusama hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF, inshuro imwe gusa usanga ngo hari ubwo atanga aruta ayo yinjiza ku mwaka.

Iyo raporo ya WHO yashingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku kibazo cy’ubugumba hirya no hino ku Isi, guhera mu 1990 kugeza mu 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHatangajwe ibyemewe n’ibibujijwe mu cyumweru cyo kwibuka
Next articleSerivisi za Noteri zigiye kujya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here