Home Ubuzima Nta mwana ushobora kugwingira yariye igi

Nta mwana ushobora kugwingira yariye igi

0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, kivuga ko igi ari kimwe mu bisubizo bizafasha abanyarwanda kurwanya igwingira no guteza imbere ubuzima bw’abana mu gihe barigaburiye abana buri munsi y’imyaka ibiri (2) buri munsi kuko rifite intungamubiri zose umwana akenera rikaba rinoroshye kuritegura.

Impuguke mu mikurire n’imirire y’abana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NECDP), Faustin Macara, avuga ko umwana ugejeje amezi atandatu agomba kurya igi buri munsi kuko aricyo kiribwa abahanga batangaho inama gishobora gufasha umwana mu mikurire.

Macara ati “ Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta mwana ushobora kugwingira yariye igi.” Aha niho Macara ahera avuga ko rikwiye kuba mu muco mu mirire y’Abanyarwanda.

Ati “ Turifuza ko igi riba mu muco mu mirire, dutangire impinduramatwara y’imirire, tumenyere kugaburira abana igi buri munsi. Nti tubikore ngo birangire, ahubwo bibe ibintu bihoraho mu mirire yacu ya buri munsi ntihabureho igi.”

Macara avuga ko igi usibye kuba rifite intungamubiri zose umwana akenera ryoroshye kuritegura no kuribika ukaba wanaryitwaza ukarihera umwana aho ariho hose.

Mukanyandwi Helene, wo mu Karere ka Gasabo, Umurenga wa Bumbogo avuga ko bazi akamaro k’igi ko banifuza kurigaburira abana babo buri munsi n’ubwo bitabakundira.

Ati“ Igi twe turifata nk’imbonekarimwe, si ukuvuga ko rihenze cyane ariko ntitwibuka kuribaha buri munsi, gusa iyo mbyibutse amagi ndayagura nkayaha abana ariko n’ibyumweru bibiri bishobora gushira mu rugo tutaribuka ko akenewe.

Uyu mubyeyi w’abana bane akomeza avuga ko hakwiye kuba ubukangurambaga ababyeyi bakibuka ko mu byo bakeneye guhaha mu rugo n’amagi arimo.

Kamana Didier, nawe ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba. Avuga ko ubu amaze kumenya ko indyo y’uzuye igomba kuba iriho ibikomoka ku matungo.

Kamana ati “ Ubu maze kumenya ko nibura indyo yuzuye igomba kuba iriho igi kuko risimbura inyama n’amata. Mu gihe rero ubihaye umwana aba azakura neza. Ikibazo gishobra kuba ubushobozi ko mu rugo twese tuyabona ariko nziko ari ingenzi cyane ku bana bakiri bato.”

Igi rikungahaye cyane ku ntungamubiri za poroteyine (protein), izi  ntungamubiri nizo zigira uruhare mu kurema ibindi bice by’umubiri. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe umwana yujuje amezi atandatu (6) atangiye imfasha bere kuri  buri mfasha bere ahawe buri munsi hakaba hariho igi kugera agize imyaka ibiri  atazigera agwingira.

Ubu bushakshatsi kandi bugaragaza ko Kurya igi buri munsi, bishobora kugabanya igwingira kugeza Ku kigero cya 47% ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku kigero cya 74%.

 Mu kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo Julianna Lindsey, umuyobozi wa Unicef Rwanda,  yatangizaga ubukangurambaga bw’igi rimwe ku munsi yavuze ko “ Indyo ihagije kandi yuzuye ni ingenzi ku mwana ugitangira kurya.”

Mu gukemura ikibazo cy’abafite amikoro make badashobora kubona igi buri munsi, Macara avuga ko bakoranye n’izindi nzego bateganya kuzaha  inkoko z’amagi abatuye mu turere icumi (10), tutagabanyije ikibazo cy’igwingira nabo bakagenda boroza bagenzi babo.

Ubushakashatsi bwa buheruka muri 2020 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko abana bari munsi y’imyaka ibiri badafata indyo yuzuye nk’uko bikwiye.  22% gusa y’abana nibo barya ifunguro rinyuranye kandi inshuro ikwiye umwana.  7% gusa yabo bana nibo barya amagi.

Raporo y’umwaka ushize y’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, nayo igaragaza ko Akarere ka Gasabo ari kamwe mu Turere igwingira ryiyongereye aho kugabanuka mu myaka ishize kuko mu mwaka w’i 2015, 22.3% by’abana bakabarizwamo bari bafite ikibazo cy’igwingira, uyu mubare wariyongereye muri 2020 bagera kuri 23.2%.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkanama k’umutekano ku Isi kayobowe n’umuntu ushakishwa n’Inkiko
Next articleMenya Uwimana Console watorewe kungiriza Perezida Kagame muri FPR Inkotanyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here