Home Amakuru Akanama k’umutekano ku Isi kayobowe n’umuntu ushakishwa n’Inkiko

Akanama k’umutekano ku Isi kayobowe n’umuntu ushakishwa n’Inkiko

0

Kuri ubu Igihugu cy’Uburusiya nicyo kiyoboye akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye, ni akanama kagizwe n’ibihugu 15 bigenda bisimburana kuri uyu mwanya buri kwezi.

Uburusiya buyoboye aka kanama mu gihe bushinjwa gutera Igihugu cya Ukraine mu ntambara imaze umwaka urenga.

Iki gihugu kiyoboye aka kanama mu gihe perezida wacyo Vradimir Putin, amaze igihe gito ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.

Uburusiya bwaherukaga kuyobora uyu muryango mu kwezi kwa Gashyantare umwaka ushize, ibi bivuze ko Uburusiya bwateye Ukraine igihe bwari ku buyobozi bw’aka kanama.

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye imaze gukorehsa amatora inshuro zirenze imwe igamije ko ibihugu by’amagana Uburusiya mu ntamabra burimo muri Ukraine, ibihugu biyamagana ku bwiganze n’ubwo hatabura bike biyishyigikiye.

Ukraine yasabye ko hakorwa amavugurura mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano ku Isi zigamije gukuramo Uburusiya ariko byarananiranye.

Uburusiya bwo buhakana ko bwateye Ukraine bukavuga ko ari ibikorwa bya gisirikare bwagiye gukorera muri iki gihugu (operation Militaire) mu rwego rwo kwirwanaho.  Bunavuga ko impapuro zashyiriweho perezida wabwo zo kumuta muri yombi zishingiye ku mpamvu za politiki kuko nta cyaha yakoze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwemeye abatinganyi mu gitabo gishya cyigisha imyororokere
Next articleNta mwana ushobora kugwingira yariye igi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here