Home Ubuzima Musanze: Biteze ko kwishyira hamwe bizabera igisubizo abakiri bato bafite uburwayi bwa...

Musanze: Biteze ko kwishyira hamwe bizabera igisubizo abakiri bato bafite uburwayi bwa Diyabete

0

Abakiri bato bivuriza indwara ya diyabete ku bitaro bikuru bya Ruhengeri bishyize hamwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo baterwa n’indwara n’ibituruka mu miryango bavukamo birimo akato n’ubushobozi.

Ni ishyirahamwe rihuza abagera kuri 30 bari munsi y’imyaka 27 kuko abari hejuru y’iyo myaka nabo bafite ishyirahamwe ribahuza.

Ishimwe Nema, umwe muri bo umaze imyaka 4 amenyeko afite ubu burwayi avuga ko iri shyirahamwe hari byinshi ribafasha.

Ati “ Ni ihuriro ry’abanyabibazo kuko nta kinini dufashanya usibye kugirana inama, kandi umuntu utotezwa mu muryango aba akeneye kubona abandi bamwishimiye n’ubwo biba bigahagije kuko icyo aba akeneye ari uko iryo totezwa rirangira.”

Ishimwe akomeza avuga ko banasaranganya imiti no gufashanya kugera ku bitaro mu gihe hari uwabuze uko ahagera.

Ati“ Hari ababura itike yo kuza gufata imiti, icyo gihe turaterateranya tukayimushakira n’uwacikanwe kubera impamvu zitandukanye akaba yahabwa umuti n’undi ufite myinshi. Ikindi iri tsinda ridufasha kuganira tukaremerana icyizere ku bakibuze kubera uburwayi n’ibyo babonera mu miryango.”

Iradukunda Josue, ukuriye iri tsinda avuga ko n’ubwo hari abatinda kurijyamo kubera ko baba batariyakira hari ibyo rifasha abaririrmo.

Ati “Dukoteza amafaranga buri kwezi yo gufashanya hagati yacu, buri wese yitanga uko yifite guhera ku mafaranga 500 ariko hari n’abatanga  ibihumbi 3 bitewe n’uko bayabonye. Aya mafaranga afasha ababuze itike yo kujya kwa muganga, abagize ibindi byago hari n’abafashwa kwiteza imbere kuko hari abo twateganyaga kugurira intama zo korora ariko ubushobozi buratwangira.”

Iradukunda akomeza agira ati: “ Dufite ibibazo byinshi by’ubuzima n’ibyo duterwa n’uburwayi dufite ariko tugerageza gukemura ibyo dushoboye hagati yacu ari nayo mpamvu dusaba ubufasha umuntu wese ubishaka kugirango bagenzi bacu bakomeze bivuze banagire icyizere cy’ubuzima.”

Nizeyimana Etiennes, umwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Musanze ufite umwana ufite indwara ya Diyabete avuga ko bitoroshye kumubonera ibyo yifuza byose ariko ko ntakundi yabigenza.

Ati “ ntabwo biba byoroshye kuko nk’uwanjye iyo isukari imanutse hari ibyo aba agomba kurya cyangwa gufata imiti bisaba kubikurikirana cyane kandi ni ibintu uba wumva ko bitazarangira kuko ni indwara idakira, urumva abadafite kwihangana bararambirwa bikavamo gucyurira umwana n’ubwo atari byiza.”

Rwangombwa, umuganga wita ku barwayi ba Diyabete avuga ko mu bitaro bya Ruhengeri hari ihuriro ry’abantu bakuru bafite uburwayi bwa diyabete bitaho n’irindi huriro ry’abakiri bato ariko ko ihuriro ry’abakuru risa n’iryacitse intege.

Rwangombwa ati: “ Ihuriro ry’abakiri bato ubu niryo rigaragara cyane kuko iry’abakuru nta bikorwa rikigira.”  Akomeza agira ati: “ usibye ibibazo by’ubukungu narinziko bahura nabyo kimwe n’abandi bose bafite indwara zidakira sinarinziko abo bakiri bato bafite n’ibindi bibazo byo kutitabwaho mu miryango yabo.”

Muganga Ntaganda Evariste, ushinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko kuba hari abaganga n’imiti yo kwita ku bantu bafite indwara zidakira byonyine bidahagije .

Ati:  “ Mu muryango niho hari ipfundo ryo kubaho bityo ababyeyi n’abandi bose bakwiye gufata neza abantu bafite indwara zidakira kuko  ibindi bakorerwa kwa muganga  bishobora kutagira icyo bimara mu gihe mu muryango bitameze neza.”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC muri 2021, bwagaragaje ko mu rwanda habarirwa abantu 1189 bafite indwara ya diyabete  bari hagati y’umyaka 18 na 29.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwanze ibisobanuro bya Dubai na Rwamurangwa rutegeka ko bakomeza gufungwa
Next articleUmucamanza yanze raporo igaragaza uburwayi bwa Karasira ategeka ko hakorwa indi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here