Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko ateganya indahiro n’abagomba kuzirahira cyane abayobozi n’ababa bagiye gushyingiranwa.
Abandi bayobozi bose mu Rwanda usibye Perezida wa Repubulika barahira indahiro isa, Perezida wa repubulika akagira iye yihariye nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.
Ingingo ya 63 y’itegeko Nshinga niyo ivuga ku ndahiro y’abayobozi
Itegeko Nshinga n’andi mategeko biteganya ko abayobozi barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, uretse Perezida wa Repubulika ufite indahiro yihariye, barahirira mu ruhame muri aya magambo:
“Jyewe,…………………, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:
(a) ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;(b) ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;(c) ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro;(d) ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda;(e) ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;(f) ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite.”
Indahiro ya Perezida wa Repubulika yo iboneka mu ngingo ya 102 y’itegeko Nshinga igira iti :
“(1) Mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira mu ruhame, imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri aya magambo:
“Jyewe, ……………….., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:
(a) ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;
(b) ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;(c) ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;(d) ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu;(e) ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;(f) ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite;(g) ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.
Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”
Abandi barahira ni umugore n’umugabo baba bagiye gushyingiranwa byemewe n’amategeko. Indahiro yabo ikurikirwa n’iyushinzwe irangamimerere iboneka mu Ingingo ya 177 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango:
“Imihango nyir’izina y’ishyingira Abashyingirwa baherekejwe n’umuntu uhagarariye buri muryango n’abatangabuhamya babiri (2) bagejeje ku myaka y’ubukure kandi batambuwe uburenganzira mbonezamubano n’inkiko, baza ubwabo imbere y’umwanditsi w’irangamimerere. Umwanditsi w’irangamimerere abasomera inyandiko zerekeye irangamimerere yabo akanabigisha uburenganzira n’imirimo nshinganwa y’abashyingiranwa.
Abashyingiranwa bemera buri wese ko umwe abereye undi umugabo undi akamubera umugore mu ndahiro ikurikira:
“Jyewe …………………………… maze kumva icyo amategeko ategeka abashyingiranwe, nemeye nta gahato ko wowe ….. umbera umugore/umugabo tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya”. Nyuma y’indahiro y’abashyingiranywe umwanditsi w’irangamimerere ababwira ko bashyingiwe hakurikijwe amategeko muri aya magambo:”
“Jyewe ………………….. umwanditsi w’irangamimerere wa ……… maze kumva amasezerano ya …… na … bagiranye imbere yanjye mu ruhame rwa benshi, nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’amategeko, nemeje ko kuva ubu …. na ….. bashyingiranywe nk’uko amategeko abiteganya”. Indahiro y’abashyingiranywe n’iy’umwanditsi w’irangamimerere zikorwa urahira azamuye ukuboko kw’iburyo akurambuye afashe ku ibendera ry’Igihugu n’ukuboko kw’ibumoso. Iyo bidashoboka kubera ubumuga, usabwa kurahira araryambikwa. Inyandiko y’ishyingirwa ishyirwaho umukono n’umwanditsi w’irangamimerere, abashyingiranwa, abahagarariye imiryango n’abatangabuhamya babiri (2).
Undi urahira ni Umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu wasabye ubwenegihugu Nyarwanda, iyo abuhawe, mbere yo guhabwa icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda, arahira muri aya magambo aboneka mu itegeko ngenga ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda:
« Jyewe, ……………………………… .., ndahiriye ku mugaragaro ko nzubaha, ngakunda byimazeyo Igihugu cy’u Rwanda kandi nkubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko. Imana ibimfashemo ». Iyo amaze guhabwa icyemezo cy’ubwenegihugu atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Urwego rwakira indahiro, imiterere y’icyemezo cy’ubwenegihugu n’uburyo bikorwa biteganywa n’Iteka rya Perezida.