Home Politike Byemejwe: Depite Gamariel na bagenzi be ntibazasimbuzwa mu Nteko

Byemejwe: Depite Gamariel na bagenzi be ntibazasimbuzwa mu Nteko

0

Inteko ishingametegeko umutwe w’Abadepite ubusanzwe ugizwe n’abadepite 80 batorwa mu byiciro bitandukanye ariko abatorewe manda ya 2018-2023 bazarangiza manda ari 77 kuko batatu muri bo beguye kandi bakaba batazasimbuzwa.

Depite Kamanzi Ernest, wari uhagarariye urubyiruko,  Habiyaremye Jean Pierre Celestin, wo mu muryango RPF Inkotanyi na Mbonimana Gamariel wari uhagarariye ishyaka PL, baherutse gusezera mu Nteko Ishingamategeko kubera imyitwarire mibi ntibazasimbuzwa nk’uko byemezwa na komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko aba badepite basezeye batazasimbuzwa hakurikijwe itegeko rigenga imikorere y’umutwe w’Abadepite.

Munyanzeza Charles, umunyamabanga Nshingwabikorwa, wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko ukurikije igihe itegeko Nshinga rivuguruye ryasohokeye n’igihe amatora y‘umwaka utaha azabera igihe kirimo kitemerera aba badepite gusimbuzwa.

Munyaneza ati : “ Itegeko Nshinga ribivuga neza ko abadepite bari mu myanya aribo bazarangiza iyi manda.”

Ingingo ya 173 y’itegeko Nshinga ivuga ku ikomeza ry’imirimo y’Abadepite bari mu myanya igira iti : “ Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe
cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora.”

Itegeko Nhsinga rivuguruye ryasohotse mu igazeti ya leta taliki ya 4 Kanama, akaba ari nabwo ryatangiye gukurikizwa mu Rwanda. Iri tegeko ryongerera Abadepite bari mu myanya umwaka umwe kuri manda y’imyaka itanu kugirango amatora yabo yagombaga kuba uyu mwaka azabere rimwe n’ay’umukuru w’Ighugu mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Munyaneza, akomeza avuga ko hakurikijwe itegeko risanzweho rigenga amatora aba badepite batemerewe gusimbuzwa.

Ati : “ Ubu ntibyakunda ko basimbuzwa, kuko ukurikije igihe itegeko Nshinga ryasohokeye nta mwaka usigaye ngo manda yabo irangire, kandi ubu turi kureba igihe iri itegeko Nshinga ryatangiye gukurikizwa ntitureba ibyambere.”

Aba badepite beguye uko ari batatu ntibagomba gusimburwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 99 y’itegeko ngenga N° 004/2018.OL. ryo kuwa 21/06/2018 rigenga amatora.

Ingingo ya 99 y’iri tegeko igira iti: “Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe (1). Usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti.”

Hari abandi badepite batowe muri iyi manda ariko nyuma baza gusimburwa kuko bahawe izindi nshingano cyangwa bavuye mu Bteko kubera impamvu zitandukanye barimo NGABITSINZE Jean Chrysostome winjiye muri guverinoma asimburwa na BIZIMANA MINANI Deogratias wo mu ishyaka rya PSD. Undi wasimbuwe mu nteko ni Nyirarukundo Ignatienne nawe wari winjiye muri Guverinoma asimburwa na Mukabalisa Germaine. Undi wari Umudepite weguye ku mpamvu ze agasimburwa ni Kanyeshuri Kabeya Janvier.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa impamvu umunyamahanga washakanye n’Umunyarwanda ategereza imyaka itatu ngo abone ubwene gihugu
Next articleDore ubwoko bw’indahiro abantu barahira mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here