Ishyaka rya Dr. Kayumba Christopher, RPD, riratangaza ko kuri iki cyumweru yajyanwe ku bitaro bya Kacyiru, rigakomeza rivuga ko ashobora kuba arembye bitewe n’ibikorwa arimo byo kwiyicisha inzara.
Haherutse gusohoka impapuyro yandikiye muri gereza avuga ko amaze iminsi itandatu atarya, ubu niba yarabikomeje ibaye iminsi 10 yiyicisha inzara aho afungiwe mu mujyi wa Kigali.
Dr. Kayumba watangaje ko ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aheruka kujyanwa ku bitaro gufatwa ibipimo na muganga ariko we yanga kubitanga nabwo byari byatangajwe ko yajyanwe kubitaro arwaye ariko binyomozwa n’umwunganira Me Ntirenganya.
Kayumba yafunzwe kuwa kane w’icyumweru gishize nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB.
Me Ntirenganya avuga ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye “ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe”.
Kayumba arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by’ubugome mu mategeko y’u Rwanda bisaza gusa nyuma y’imyaka 10.
Kayumba yabibajijweho mu kwezi kwa gatatu, yongeye kubibazwaho kuwa kane w’iki cyumweru ariko ubu bwo yahise afungwa. Ibyo byaha we yumvikanye kenshi abihakana.
Ntirenganya avuga ko Kayumba yashinze ishyaka rya politiki tariki 16/03/2021 bucyeye tariki 17/03 bikandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda.
Ati: “Tariki 23/03 yitabye RIB arabazwa, yongera gusubirayo tariki 29/03 bamushinja n’undi mukobwa wa kabiri ngo wo mu 2012.”