Perezida Tshisekedi yabujije abakozi be kuvugana na Ambasade y’u Bubiligi
by Doreen Karungi
Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, byabujije abakozi babyo bose kugirana imikoranire iyo ari yo yose n’Ambasade y’u Bubiligi I Kinshasa, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza
Iri bwiriza rikubiye mu nyandiko yo ku wa 15 Ukwakira 2026, yashyizweho umukono naAnthony Nkinzo Kamole, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa RDC. Nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd dukesha iyi nkuru cyabitangaje, iryo tegeko rireba abakozi b’ibi biro bose, kandi uzarirengaho ashobora gufatirwa ibihano by’ubuyobozi n’iby’imyitwarire ireba abakozi ba leta.
Iyo nyandiko isaba abakozi kwirinda kuvugana n’abadipolomate n’abandi bakozi b’Ambasade y’u Bubiligi, haba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye. Icyakora, mu gihe habaye impamvu ifatika isaba ko habaho imikoranire n’iyo ambasade, bigomba kubanza kwemezwa kandi bikanyuzwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko, ku wa 14 Ukwakira 2026, inzego z’umutekano z’u Bubiligi zisatse inzu ya Perezida Tshisekedi i Bruxelles n’izabo mu muryango we.
Ibiro by’Ubushinjacyaha mukuru w’u Bubiligi bwemeje ko ibikorwa byo gusaka byabereye I Bruxelles no mu nkengero zayo, ariko ntibwatangaje amazina y’abantu bose barebwa n’iperereza cyangwa ibisobanuro birambuye ku byo bakekwaho.
N’ubwo itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa RDC ribuza abakozi babyo kugirana imikoranire n’Ambasade y’u Bubiligi, ntirisobanura impamvu y’icyo cyemezo.
Nta makuru yemewe kandi agaragaza ko iryo hagarikwa rifitanye isano itaziguye n’iperereza ririmo gukorwa mu Bubiligi.
