
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yahamijwe ibyaha yaregwaga byo kunyereza umutungo, ahanishwa igifungo cy’imyaka ine no kutiyamamariza imyanya y’ubuyobozi muri iki Gihugu mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibi bihano bivuze ko uyu mu nyepolitki atazagarara mu matora y’umukuru w’Igihugu ategerejwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2027. Naho ku bijyanye n’igifungo yasubikiwe imyaka ibiri indi akazayikora adafunzwe ariko akazaba aziritse igikomo.
Le Pen yanaciwe, amande y’ibihumbi 100 by’amayero. Ibi bihano bikomoka ku kwigwizaho umutungo ahanini bishingiye ku mafaranga y’inteko ishingamategeko y’umuryngo w’ubumwe bw’uburayi.
Umucamanaza avuga ko uburyo Le Pen na abagenzi be umunani bahamijwe ibi byaha bayakoresheje atari amakosa y’ubuyobozi ahubwo ko babikoze bagambiriye gukungahaza ishyaka ryabo.
Le Pen wari mu rukiko ubwo iki cyemezo cyafatwaga yajunguje umutwe ahita asohoka mu rukiko isomwa ry’urubanza ritararangiye. Hari amakuru ataremezwa avuga ko ashobora kujurira iki cyemezo bigatuma adahita atangira kubahiriza igihano cy’igifungo.
Jordan Bardella, umunyepolitiki wo mu ishyaka rya Marine Le Pen, yavuze ko iki cyemezo ari icyo guca intege demokarasi y’ubufaransa kuko kitareba gusa Marine Le Pen ahubwo kireba demokarasi yose. Uyu Jordan Bardella niwe ufie amahirwe menshi yo kuzahagararira ishyaka asimbuye Marine Le Pen, mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2027.