Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye umugabo w’umunyarwanda igifungo cy’imyaka ine (4) nyuma yo kumuhamya kugira uruhare mu gutwika kiliziya yo mu burengerazuba bw’umujyi wa Nantes, mu Gihugu cy’Ubufaransa muri 2020.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bitangaza ko kuri uyu wa gatatu, urukiko rwemeje ko Abayisenga Emmanuel, wari umukorerabushake muri Katedrali ya Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo, atari ameze neza mu mutwe igihe iyi kiliziya yashyaga.
Usibye igifungo cy’imyaka ine (4), Abayisenga yanirukanwe mu gace yari atuyemo ka Loire-Atlantique mu gihe kingana n’imyaka itanu (5), anamburwa uburenganzira bwo gutunga imbunda mu gihugu cy’ubufaransa.
Abayisenga asanganwe urundi rubanza mu gihugu cy’Ubufaransa aho ashinjwa kwica umupadiri mu burenegra zuba bw’Ubufaransa mu mwaka w’i 2021. muri uru rubanza nabwo abamwunganira bavuga ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Bivugwa ko Abayisenga yasabye ubuhungiro inshuro nyinshi mu gihugu cy’Ubufaransa ariko muri 2019 ahabwa icyemezo cyo kuba ahaba by’agateganyo.
Abashinjacyaha bavuze ko uregwa yatwitse iyi kiriziya ku kubashake kubera “umujinya mwinshi ndetse no gushaka kwihimira ku bayobozi bamuyoboraga muri iyo kiriziya”.
Iyi kiliziya bivugwa ko Abayisenga yatwitse yababaje abafaransa kuko bimwe mu biyigize byari bimaze igihe kinini binafatwa nk’ibintu ndangamurage kuri bamwe kuko byibukirwagaho impinduramatwara y’Abafaransa yo mu 1789 kuko bagerageje kuyisenya ariko ntibyakunda. mu ntambara y’isi ya kabiri nabwo ibice bimwe by’iyi kiriza byarasigaye nyuma yo kuyirasaho cyane bikaba byaratunguye benshi kubona itwikwa n’umuntu wayikoragamo.
Imitako n’ibihangano bitagira ingano byari biyitatsemo n’amashusho yabyo ni bimwe mu bifite agaciro byahiriye muri iyi kiliziya.