Home Ubutabera Umucamanza yahagaritse kongera kuburanisha Kabuga kugeza igihe kitazwi

Umucamanza yahagaritse kongera kuburanisha Kabuga kugeza igihe kitazwi

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa uruhare muri  jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa kane ryaranzwe no kumva uruhande rw’ubwunganizi bwe n’urw’ubushinjacyaha kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri uku kwezi kwa gatatu, yakozwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Ibyo byatumye ku itariki ya 10 y’uku kwa gatatu uru rugereko rw’i La Haye mu Buholandi ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe.

Nyuma yuko izo nzobere zisimburanye mu kwitaba urukiko zibazwa n’ubwunganizi, ubushinjacyaha n’abacamanza kuri iyo raporo, kuri uyu wa kane ubwunganizi bwa Kabuga n’ubushinjacyaha bahawe ijambo.

Ibyavugiwe mu rukiko mu ncamake

  • Maître Emmanuel Altit ati: “Nta bundi buryo bushoboka butari ugutangaza ko Kabuga adashoboye kuburanishwa”
  • Umushinjacyaha Rupert Elderkin avuga ko raporo y’inzobere ari iyo “kwitondera”, hagafatwa icyemezo cyo “mu rwego rw’ubucamanza”
  • Umucamanza ukuriye iburanisha yarisubitse “kugeza igihe kitazwi”
  • Maître Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko inzobere zose zagaragaje “mu buryo bwumvikana kandi buhuriweho” ko Kabuga “adashoboye kuburanishwa”.
  • Yagize ati: “Nta bundi buryo bushoboka [ku rukiko] butari ugutangaza ko Kabuga adashoboye kuburanishwa”.
  • Mu ngero yatanze, harimo nk’aho Profeseri Mezey yabwiye urukiko ko ubushobozi bwa Kabuga bwo gusobanukirwa amakuru y’urusobe “ntaburiho” kubera kwibagirwa cyane kuri ku rwego “rukaze cyane”.
  • Yanavuze ko izo nzobere zavuze ko ibyo bidashobora guhagarikwa, ko nubwo mu isuzuma yashoboye guhitamo icyo yifuza hagati ya ‘pomme’ (apple) n’umuneke ku ifunguro rya mu gitondo, bidasobanuye ko buri gihe yatanga igisubizo kijyanye n’ibiriho mu by’ukuri, nkuko Profeseri Mezey yabivuze.
  • Yanavuze ko ubwo Profeseri Mezey yari mu rukiko, yavuze ko ubajije Kabuga ibyavugiwe mu rukiko uwo munsi atabyibuka.
  • Kuri iyi ngingo, umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yabwiye Maître Altit ko ubushinjacyaha bushobora kumusubiza ko ubwunganizi n’ubushinjacyaha bashobora gucyemura icyo kibazo bakoroshya ibintu.
  • Maître Altit yasubije ko ibyo byaganiriweho mu rukiko, ko nta buryo bushoboka kuri ubu, ko Kabuga atagishoboye gukurikira iburanisha mu buryo bwa nyabwo.
  • Yanzuye avuga ko ubundi buryo bwose bwakoreshwa muri uru rubanza, nko kuburana ku bimenyetso (“trial of the facts”), byaruhinduramo “akanama kw’ubwiyunge n’ukuri”, ngo bitandukanye n’icyo uru rugereko rwashyiriweho.
  • Gusa aha umucamanza Bonomy yabwiye Maître Altit ko nubwo yakiriye ibitekerezo bye, Altit akwiye no kureba “mu buryo bwagutse” ku byo amasezerano ya ONU ateganya ku kuburanisha abafite ubumuga.

Umushinjacyaha Rupert Elderkin yasabye ko urukiko rukoresha “inyurabwenge” (“common sense”) mu gufata icyemezo ku gikurikiraho muri uru rubanza.

Yagize ati: “Ibimenyetso mufite imbere yanyu ubu ntibihagije” mu kwemeza ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

Yavuze ko n’ubwo raporo y’inzobere atavuga ko “nta gaciro ifite”, idakwiye gushingirwaho yonyine n’urukiko mu gufata icyemezo.

Yavuze ko iyo raporo ari iyo “kwitondera” kuko hari ingingo idatangaho ibisubizo, ko rero hakwiye gufatwa icyemezo cyo “mu rwego rw’ubucamanza”.

Yatanze urugero nk’aho Profeseri Cras yemeye ko aho Profeseri Mezey yigeze gusuzuma Kabuga mu buryo bw’iyakure bw’amashusho hari icyo bishobora kugabanya mu bisubizo, kurusha kwihurira na we.

Ariko Profeseri Mezey yavuze ko yabikoze kuko we na bagenzi be bakoraga nk’ikipe, bo bakaba bari bahuye na Kabuga, ko na we hari ubwo yamusuzumye ari kumwe na we.

Elderkin yavuze ko izi nzobere zishyizemo ko ibintu bibera mu rukiko birenze, avuga ko bitandukanye n’uko mu by’ukuri bigenda mu rubanza.

Yavuze ko ibisabwa kuri Kabuga muri uru rubanza bisobanutse, bikaba birimo nk’ibyo yakoze, ibye na RTLM n’Interahamwe.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko “urubanza rukwiye gukomeza nk’inshingano”, hagamijwe ubutabera ariko hanubahirizwa uburenganzira bwa Kabuga.

Umucamanza Bonomy yabajije Maître Altit niba aho Kabuga bamubona yicaye – kuri gereza y’urukiko – arimo kubumva, amusubiza ko ari ko abifata, ari ko gusobanukirwa n’ibyo bavuga ari ikindi.

Bonomy yavuze ko “urubanza rusubitswe kugeza igihe kitazwi”, urukiko rukazatangaza umwanzuro kuri iyo raporo mbere cyangwa mu mpera y’ukwezi kwa kane, cyangwa mu kwa gatanu.

Kelly Rwamapera

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusesabagina yageze ahari umuryango we muri Amerika
Next articleFrance: Umunyarwanda watwitse kiliziya yakatiwe gufungwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here