Home Ubutabera Gatsibo: Abajura bibye mu kiliziya bari guhigwa

Gatsibo: Abajura bibye mu kiliziya bari guhigwa

0

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bwatangaje ko mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2022, abantu bataramenyekana bigabije Kiliziya ya Santarali ya Gakenke barayicucura, batwara ibirimo inkongoro ya Padiri ndetse basiga banafunguye ‘Tabernacle’.

Ku wa 3 Ugushyingo 2022, nibwo Paruwasi ya Kiziguro yandikiye inzego za Leta zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iziimenyesha iby’ubu bujura.

Muri iyi baruwa Paruwasi ya Kiziguro ivuga ko “Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, bamwe mu bakirisitu basanzwe basengera muri Kiliziya ya Santarali ya Gakenke, banyuze kuri iyi kiliziya babona urugi barwishe bahamagara umuzamu.”

Nyuma yo kwinjira muri Kiliziya, umuzamu n’aba bakirisitu ngo “basanze utubati twose batwishe batwara ibintu bitandukanye birimo n’inkongoro ya Padiri.”

Uretse iyi nkongoro isize zahabu n’agasahani kayo mu bindi byibwe harimo, Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n’imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n’ibihumbi 52Frw byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw

Paruwasi ya Kiziguro yatangaje ko yifuza ko hakorwa iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ubu bujura bafatwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEthiopia: Inyeshyamba za TPLF na Leta bumvikanye guhagarika intambara
Next articleUrubanza rw’abari abayobozi ba IPRC Kigali rwasubitswe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here