Gen Muhoozi Kainerugaba umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu Gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yatangaje ko agiye kugaruka i Kigalia.
Gen Muhoozi uherutse mu mujyi wa Kigali mu kwezi gushize, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yavuze ko agiye kongera kugaruka i Kigali mu minsi iri imbere mu kurangiza ibiabzo bisigaye hagati y’u Rwanda na Uganda.
Gen Muhoozi benshi mu Banyarwnada n’abanya Uganda, bishimiye urugendo rwe mu mujyi wa Kigali kuko rwakurikiwe n’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna wari ugiye kumara imyaka 3 ufunzwe kubera kutumvikana ahagati y’u Rwanda na Uganda.
Mu magambo ye Gen Muhoozi yagize ati: ” Nyuma y’ibiganiro birebire nagiranye na data wacu (uncle) muri iki gitondo, twemerenyijwe ko ngomba kugaruka i kigali mu minsi iri imbere tugakemura ibibazo bikiri hagati y’ibihugu byombi.”
Gen Kainerugaba amaze kugaragara nk’ufite ipfundo ry’ibizubizo ku bibazo by’imibanire y’u Rwanda na Uganda.
U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abanzi barwo bashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo abo mkwa Gen Kayumba nyamwasa.
Mu minsi ishize Gen. Muhoozi yihanangirie, gen Kayumba amubwira ko agomba kwibagirwa ibyo kuba yakoresha ubutaka bwa Uganda muri gahunda ze zo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.