Home Politike CAR: Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimwa n’umuryango w’abibumbye

CAR: Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimwa n’umuryango w’abibumbye

0

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ambasaderi Jean-Pierre Lacroix, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA)ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022.

Ubwo yageraga ku cyicaro gikuru giherereye ahitwa Socatel M’poko mu mujyi wa Bangui, yakiriwe na Col Augustin Migabo, amusobanurira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko batayo ya 8, amugaragariza n’ibibazo bahuye na byo kuva bakoherezwa muri Santarafurika tariki 17 Mata 2021.

Ambasaderi Jean-Pierre Lacroix yashimye ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda kubera uruhare zagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Santarafurika n’ubwo hari mu bibazo by’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Twese twashimishijwe kandi dushimira cyane ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na batayo ya 8 ndetse n’Ingabo z’u Rwanda muri rusange, bose bafite imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.”

Yakomeje ashishikariza Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya 8 gukomeza gushikama mu kubahiriza ubutumwa bwa MINUSCA.

Iyi nkuru dukesha igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ivuga ko nyuma yo kuganira n’ingabo, Ambasaderi Jean Pierre Lacroix yateye igiti nk’ikimenyetso cy’amahoro no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Ambasaderi Jean Pierre Lacroix yari aherekejwe n’uwahoze ahagarariye MINUSCA, Mankeur Ndiaye, umuyobozi wungirije uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Madamu Lizbeth Cullitty, umuyobozi wungirije w’ingabo za MINUSCA Maj Gen Paulo Emmanuel Maiia PEREIRA n’abandi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Uncle Austin agiye gufungura Radiyo ye
Next articleGen Muhoozi mu nzira zimugarura i Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here