Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu Gihugu cya Uganda yamaze kugera i Kigali nk’uko ahertutse kwemeza ko agiye kuhagaruka.
Amafoto yatangajwe na Ambasade ya Uganda i Kigali agaragaza ko Gen Muhoozi, Yakiriwe ku kibuga cy’indege cya kanombe na Brigadier Gen Willy Rwagasana ukuriye abasirikare barinda umukuru w’Igihugu na Col Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’igihugu RDF.
Mu byumweru bibiri bishize nibwo Gen Muhoozi yari yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bemeza ko agomba kugaruka i Kigali bakarangiza ibyo batarangije mu rugendo rwe rwa mbere rwabaye ku wa 22 Mutarama 2022.
Gen Muhoozi ashishikajwe cyane no kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, kuko nyuma y’urugendo rwe mu mujyi wa Kigali umupaka uhuza ibihugu byombi wari umaze imyaka 3 ufunzwe wahise ufungura.
Benshi mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko uyu mupaka n’ubwo wafunguwe bitaragenda nze kuko hakirimo imbogamizi ziterwa na Covid-19naho kwambuka bihenze ndeste n’uruhya n’uruza rw’ibicuruzwa rukaba rutaratangira. ibi byaba ari bimwe mu bigiye kuganirwaho n’impande zombi.
Hari andi amakuru avuga ko ashobora kumara iminsi itari mike mu Rwanda aho azasura ibikorw abitandukanye by’iterambere mu Rwanda