Mu gitondo cyo kuri uyu gatandatu umuhungu wa Perezida Museveni, General Muhoozi Kainerugaba yabyutse aburira Gen Kayumba Nyamwasa, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda RNC, kwirinda gutekeerza gukoresha ubutaka bwa Uganda mu bikorwa bye.
Gen Kainerugaba uri gukora ibishoboka byose ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere ube nk’uko wahoze mbere y’umwaka wa 2018 avuga ko n’ubwo atazi icyo Kayumba Nyamwasa yapfuye n’ubutegetsi bw’ u Rwanda adakwiye gukoresha ubutaka bwa Uganda mu bikorwa bye.
Gen Kainerugaba abicishije ku rubuga rwe rwatwitter yagize ati:
” Jenerali Kayumba, sinzi ibibazo wagiranye n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko ndakuburira kutazigera utekereza gukoresha ubutaka bwa Uganda mu byo utekereza.”
Gen Kayumba yagiye avugwa kenshi mu bashaka kugaba ibitero ku Rwanda biciye mu mitwe yitwara gisirkare itandukanye irimo ingabo za P5, FDRL n’abandi.
Mu myaka mike ishize amakuru yacicikanaga kumbugankoranyambaga no mu binyamakuru bimwe na bimwe avuga ko akoresha ubutaka bwa Uganda mu gushaka abayoboke. Aya makuru yanavugaga ko ku butaka bwa Uganda ariho habera imyitozo y’ingabo ze akaba ari bimwe mu byateye agatotsi hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda.
Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, kimwe n’abandi banyarwanda benshi afite amateka akomeye mu gisirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda kuko yabaye mu gisirikare cya Uganda babohoza iki gihugu mu mwaka wi 1987 yongera kuba mu gisirikare cy’u Rwanda cyaboheje igihugu kikanahagarika Jenoside.
Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuva mu mwaka wi 1998 kugeza mu mwaka wi 2002, nyuma y’aha yakuriye urwego rw’iperereza kuva mu mwaka wi 2002 kugeza mu 2004 ubwo yoherezwaga guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde. mu mwaka wi 2010 nibwo yahunze ajya kuba muri Afurika yepfo atangira n’ibikorwa birwanya leta y’u Rwanda.