Umunyarwanda Seraphin Twahirwa uregwa ibyaha bya jenoside mu rubanza areganwamo na Pierre Basabose rwatangiye kuburanishirizwa mu gihugu cyUbubiligi, avuga atigeze amenya interahamwe ndetse ngo uretse no gutunga imbunda nta nintwaro nimwe azi gukoresha.
Mu birego ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko rwa Rubanda ruburanisha ibyaha byiterabwoba nibyubugome i Buruseli mu Bubiligi, harimo kuba Séraphin Twahirwa yaragize uruhare mu byaha bya Jenoside byakozwe hagati yitariki ya 6 Mata niya 14 Nyakanga mu 1994, kugira uruhare mu gushinga umutwe winterahamwe, kuyobora ndetse no gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha, kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica abahutu batavugaga rumwe nubutegetsi ndetse no gukora urutonde (listes) rwabagombaga kwicwa.
Ibi byaha Twahirwa areganwa na Basabose kandi, baregwa kugira uruhare mu gushyiraho bariyeri ndetse no kuzihagararaho hagamijwe kurobanura abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha byintambara byakorewe I Kigali ku matariki atandukanye. Kuri Seraphin Twahirwa hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore babatutsi hagati yitariki ya 1 Mutarama niya 30 Kamena 1994.
Mu bashinja Twahirwa harimo umugore we wisezerano, wabwiye ubugenzacyaha ko umugabo we yari aziranye na Perezida Habyarimana kandi ko basuranaga ubundi bagahurira mu birori birimo nubukwe. Uyu mugore yavuze kandi ko umugabo we mbere ya Jenoside ari umwe mu bateraga ubwoba abatutsi, yakundaga kunywa insoga nyinshi haba mu rugo cyangwa se mu kabari, ko kandi yatahaga yasinze avuye no gusahura. Uyu mugore avuga kandi ko mu gihe umugabo yabaga agiye mu bikorwa byo kwica ari kumwe ninterahamwe yavugaga ngo je pars pour travailler ikindi ngo yari atunze imbunda ndetse na Pistolet.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa, umugore wa Seraphin Twahirwa uba mu gihugu cya Kenya yavuze ko bajya kubana, Twahirwa yamufashe ku ngufu, ubwo yari akiri isugi, nyuma akaguma iwe bitewe nubwoba yari afite. Ngo baje gukora ubukwe basezerana imbere yamategeko (mariage civil) gusa ariko ngo ntibigeze basezerana imbere yImana. Muri icyo gihe cya Jenoside, umugabo we ngo ntabwo yigeze agira icyo amufasha, kuko nabamufashije guhunga ajya aho avuka Twahirwa atari arimo.
Cyakora Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye, Twahirwa ahakana ibyaha byose ashinjwa, akavuga ko atazi interahamwe, ko nta ntwaro azi gukoresha kandi ko nta n’imwe yigeze atunga, yavuze kandi ko muri Jenoside yashyize imbaraga mu guhungisha umugore we, nta bindi bikorwa yigeze ajyamo. Kuba afite insimburangingo ngo bivuze ko ari umuntu ufite ubumuga utarashoboraga kujya aho ariho hose mu gihe cya Jenoside. Ibyaha byo gufata abagore ku ngufu nabyo yavuze ko ntabyo yakoze, ibendera rya MRND ryari rishinze iwe ngo yarishyizeho abisabwe nubuyobozi bwa cellule yari atuyemo.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari abakobwa babatutsi bakurwaga mu bice binyuranye bya Kigali, bakajyanwa gufatwa ku ngufu mu bigo bya gisirikare cyangwa se mu mahotel. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Twahirwa yahamijwe ibyaha bya Jenoside ninkiko gacaca zahantu 3 hatandukanye mu Rwanda, akaba yarasabirwaga igihano cyo gufungwa burundu nkumwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Uyu Twahirwa aba mu Bubiligi kuva 2006, aho yageze avuye muri Kenya, se umubyara witwa Protais Ntaganira wari umupolisi we yaguye muri Gereza ndetse akaba yari afitanye amasano numuryango wa Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana. Urubanza rwaba bagabo bombi rwatangiye taliki ya 9 Ukwakira rukazasozwa taliki ya 9 Ukuboza 2023.
Marie Louise Uwizeyimana