Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwishimira aho buhagaze mu gukemura ikibazo cy’abambutsa ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’abarembetsi ndetse n’abajyaga gushaka akazi kadafatika mu gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bumaze guha akazi abarenga 1600 inasubiza mu ishuri abarenga 400 bo mu Mirenge ihana imbibe n’Igihugu cya Uganda ibakuye mu kwambutsa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu ndetse n’abandi bajyaga gushaka akazi kadafatika mu Gihugu cya Uganda.
Niyomugabo Claude yari amaze imyaka 2 akora akazi k’uburembetsi mbere yuko abukurwamo n’akarere, yishimira ko ari kwiga gukora amashanyarazi kandi ko bizafasha n’umuryango we kubaho neza.
“ Nahoraga mfungwa ibyanjye bifatwa bikamenwa nanahanganye n’ubuyobozi ndetse n’umuryango wanjye ntiwambonaga, ariko ubu niga umwuga bizatuma mbikundisha n’abana banjye.”
Niyomugabo akomeza agira ati “ Akarere ntitwabona uko tugashimira kuko baradufsha cyane twiga igice cy’umunsi dufite ibikoresho byose kandi twiga duhembwa urumva ko ntambogamizi n’imwe ihari yatuma dusubira mu burembetsi.”
Habarimana Patrick nawe amaze amezi 3 yiga kubaka muri TVET Mukarange, avuga ko igihe cyose yakoze uburembetsi usibye gufungwa nta kindi yakuyemo ariko ko ubu “ Yishimira ko agiye gusaza azi kubaka inzozi yahoranye kuva kera zo kuzaba umwubatsi.”
Umuyobozi wa TVET Mukarange, Habimana James, avuga ko abari abarembetsi 66 aribo biga mu ishuri ayobora kandi ko batoranyijwe hashingiwe ku bundi bumenyi bari bafite.
“ Biga kubaka n’amashanyarazi, batoranyijwe hashingiwe ku mashuri bari barize mbere yuko bajya mu burembetesi. Baziga amezi 6 bajye mu imenyereza mwuga ( stage/internship) nyuma bahabwe ibikoresho bizabafasha mu buzima busanzwe. Imyigire yabo nta kibazo kuko mu gihe tubamaranye navuga ko ntabibazo bidasanzwe by’imyitwarire turahura nabyo”
Habimana James, yongeraho ko “usibye kubakura mu burembetsi ibi bizanafasha igihugu ku ntego kihaye yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, nk’uko biri muntego zacyo mu gahunda y’iterambere ya NST1.”
Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko abari aabarembetsi bahabwa ubufasha buzatuma no mu bihe biri imbere batifuza gusubira mu byo bavuyemo.
“ Hari abarenga 1600 twahaye akazi ko gukora no gutunganya imihanda bakora igice cy’umunsi bagahembwa 2000 ku munsi, hari n’abandi 408 bahawe amahirwe ubu biga imyuga itandukanye muri TVET Mukarange na Cyumba n’ahandi nibasoza kwiga bazahabwa n’ibikoresho bizabafasha gukora ibyo bize.”
Akarere ka Gicumbi ni kwamwe mu Turere duhana imbibi n’Igihugu cya Uganda ari nacyo kivamo inzga zitemewe na magendu byinjira mu Rwanda, byinjijwe n’abantu biyise abarembetsi, usibye kuba binjiza ibi biyobyawenge na magendu abarembetsi banafatwa nk’abantu bahungubanya umutekano n’ituze rya rubanda.