Kuri uyu wa gatatu nibwo abapolisi 656 bari bamaze igihe ku masomo bayasoza, umushyitsi mukuru muri ibi birori ni minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente. Ibi birori birabera mu kigo cy’amahugurwa cya Gishari giherereye mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburengerazuba
Ni abapolisi biganjemo umubare munini w’abagabo kuko abakobwa ari 80 mu bapolisi bose 656 barangije aya masomo abagira abofisiye bato..
Aba bapolisi basoje amasomo mu minsi yashize ubwo bimenyerezaga umwuga bafashije abanyarwanda kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Usibye uyu mwihariko wabo wo gufasha abanyarwanda kwirinda Covid-19, amasomo yabo bayanayafashe mu bihe bidasanzwe bya Covid-19.
Zimwe mu nyigisho bahawe harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n’imyitozo ibakomeza no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n’izindi nyigisho zibafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda igihugu kandi bakabikora neza.
Uyu muhango mu myaka ishizye wayoborwaga na perezida Kagame akaba ari nawe wambika aba bapolisi ipetei baba bamaze igihe bakorera nk’uko biri bukorwe na Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente.