Home Ubutabera Guterwa inda bakiri abangavu bikomeje kubakurikirana

Guterwa inda bakiri abangavu bikomeje kubakurikirana

0

Uwineza Anne ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko umaze imyaka 2 ashatse umugabo nyuma yo guterwa inda afite imyaka 15 akirukanwa iwabo.

Uyu mukobwa avuga ko gushaka umugabo aricyo gisubizo yabonaga cyo kurokora ubuzima bwe n’ubwumwana yari amaze kubyara. Gusa ngo uko yabitekerezaga ntibyamuhiriye kuko urushako narwo rutamuhiriye.

Agira ati “Byabaye bibi cyane kuko ubu ndwaye umugongo ntiyanshakira umukozi ambwira ko nanjye ndi umukozi. We n’umuryango we ntibamfata nk’umugore kubera ko twabanye batabishaka bavuga ko ntacyo nzamumarira, kuko nkiri umwana kandi nkomoka mu muryango ukennye.”

Akomeza avuga ko yabyaranye n’umusirikare afite imyaka 15 ntakomeze kumufasha akaba aribyo byamuvirimo gushaka umugabo.

Ati “Byose byaturutse ku nda natewe n’umusirikare nkiri umwana, ubu nibaza uko nzasaza nkabona ni bibi cyane kuko urugo ndimo mba mbona ari ukwihambira batansahaka, ariko nta handi najya. Ntegereje ko wenda igihe kizagera umugabo agahinduka cyangwa Imana igatanga ikindi gisubizo.”

Uwera Alice na we ni undi mukobwa w’imyaka 20 utuye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Bumbogo, ariko akomoka mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata. Uyu na we avuga ko nyuma yo guterwa inda n’umusore bajya kungana bose bakiri abana, bahise bahitamo kwibanira ariko umugabo aza guhinduka nyuma yo kubana.

Ati “Nkimara gutwita mu rugo baranyirukanye, uwanteye inda ansaba ko twahita twibanira nanjye ndabeyemra kuko n’ubundi twakundanaga ariko mu myaka itatu tumaranye maze kwahukana inshuro zirenga eshanu, kubera kumufata ari gusambana n’utundi twana tw’udukobwa tutarageza imyaka y’ubukure.”

Uwera akomeza avuga ko umugabo we ubwe yamwibwiriye ko atamukunda ko babanye kugira ngo atamufungisha, bityo ko batazigera basezerana bazakomeza kubana gutyo urambiwe akagenda.

Ati “Aba afite amafaranga ariko ahaha ari ukunyikiza. Ni uko mu rugo ari abakene batanemera kuntunga n’umwana wanjye, ariko bishoboka nasubirayo kuko mba mbona uyu mugabo n’ubundi bazamufunga azira abana bato cyangwa akanyanduza virusi itera Sida.”

Kabahizi Aimee, na we ni umukobwa w’imyaka 21 wabyaye afite imyaka 17 ariko we yemera ko mu rugo rwe nta kibazo kirimo n’ubwo umugabo babana atari we wamuteye inda ya mbere.

Agira ati “Ni umuganga wanteye inda mfite imyaka 16 mbyara mfite 17 ahita anyihisha. Kuva icyo gihe, umwana nahise musigira mu mama mu cyaro, ngaruka i Kigali aho nashakiye undi mugabo, turabana nk’umugabo n’umugore. Nyuma namubwiye ko mfite umwana arambwira ngo muzane tubane ubu nta kibazo amwishyurira n’ishuri. Njye nshimira Imana, ni umugisha nagize!”

Nyamutera Jonathan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo aba bagore batuyemo, avuga ko nta bufasha bwihariye ubu babona, usibye kubaganiriza ku byerekeye amakimbirane yo mu ngo.

Ati “Ingo zibana mu makimbirane ni ukubafasha biciye mu kagoroba k’ababyeyi n’inshuti z’umuryango, ikindi ni ukuganira na bo nk’ubuyobozi tukabafasha gusezerana. Naho abagabo baba barashatse abo bagore, abataregeza igihe bagashyikirizwa ubutabera.”

Empower Rwanda ni Umuryango utari uwa Leta wita ku bakobwa batewe inda z’imburagihe, ntuvuga rumwe n’Umurenge wa Bumbogo ku bufasha bukwiye aba bakobwa bashatse abagabo bakiri bato.

Kabatesi Oliviah, ni Umuyobozi wa Empower Rwanda. Ati: “Leta ntikwiye kubafasha nk’abagore, igomba kubafasha nk’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda bakiri abana, bikabavuramo gushaka. Akenshi bashaka kuko imiryango yabo iba yabatereranye kuko babyaye.  Leta rero yari ikwiye kubafasha nk’abandi bana, na bo bagasubira kurererwa mu miryango, bakanasubizwa mu mashuri mu gutegura ejo hazaza habo.”

Kabatesi akomeza avuga ko ibi hari abakwiye kubiryoza barimo ababyeyi b’abo bana babatereranye cyangwa babafashije gushaka abagabo ndetse n’abagabo babateye inda.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021. Uturere tubiri tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda z’imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite 1799, na Gatsibo ifite 1574.

Icyitonderwa: Amazina y’abo bakobwa twarayahinduye kubera umutekano wabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNkombo: Kubura ibiribwa kw’abafite virusi itera SIDA ntibibagamburuza
Next articleNdimbati azakomeza gufungwa iminsi 30

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here