Hari abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko Covid-19 yatumye batabona neza service zo kuringaniza urubyaro kuburyo bafite impungenge zo gutwara inda zitifuzwa kubera kutabona izo serivice.
Aba bagore baravuga ibi kuko mugihe hariho gahunda ya guma mu rugo hari ababyeyi batabonaga uburyo bwo kujya kwa muganga gushaka service zijyanye no kuboneza urubyaro.
Mukamurigo Beatrice(izina twamuhimbye) utifuje ko imyirondoro ye n’ifoto bijya hanze, yatubwiye ko kubera ko igihe cya Guma mu rugo hari abari bafitanye gahunda(Rendez-vous) no kwa muganga bituma iyo service atayibona.
Mukamurigo ati “Hari bamwe mu bagore duhitamo gukorana n’ivuriro mu kuboneza urubyaro aho gukorana n’umujyanama w’ubuzima kubera kutamwizera cyane. Urumva rero mu gihe cya guma mu rugo nari mfite gahunda yo kujyayo ntibyakunda kuko kugenda bitari byoroshye”.
Uyu mubyeyi twamubajije neza ingaruka byaba byaramuteye, atubwira ko ubusanzwe yaringanizaga urubyaro mu ibanga, umugabo we atabizi kuko atabyemera kandi ingaruka nyinshi zigira umugore, bituma abura uko ajya kwa muganga kuko byari kumugora guhisha umugabo we yirirwaga mu rugo, ngo none ubu aratwite.
Twagerageje kuvugana n’umujyanama w’ubuzima Mwambarangwe Hyacinthe atubwira ko koko hari abagore bahitamo kuringaniza urubyaro mu ibanga, hakaba n’abatizera abajyanama b’ubuzima bakaboneza urubyaro bakoranye n’ibigo nderabuzima, kuburyo nawe yemeza ko Covid-19 hari benshi yatumye batabona service zo kuboneza urubyaro, kuko batinyaga kujya gushaka ubujyanama, cyane ko ingendo akenshi zitari zemewe, hakaba n’abatinya kugenda ngo batandura, ibi bikaba byaraviriyemo bamwe gutwita batabiteganyaga.
Yagize ati “Mu gihe cya guma mu rugo benshi babaga bafite ubwoba bwo kugenda ngo batandura bakaba banakwanduza imiryango yabo, bigatuma hari service zo kuboneza urubyaro badahabwa, abandi bakabuzwa n’amatike y’ingendo yari yarazamutse kuko imodoka zitwara abantu zitakoraga”.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushizwe imibereho myiza Mujawamariya Elisabeth avuga ko kuba hari ababyeyi batabasha kubona service z’ubuzima ari ikibazo cy’imyumvire kuko service z’ubuzima zitigeze zihagarara.
Mujawamariya ati “Nta muturage wagatinye kujya kwa muganga cyangwa ku mujyanama w’ubuzima, kuko haba mu gihe cya guma mu rugo n’ubu tugihanganye na Covid-19 serivice z’ubuvuzi ntizigeze zifungwa”.
Reka tubabwire ko imibare y’ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC igaragaza ko 51.1 ku ijana by’abaringaniza urubyaro bakoresha kwiteza inshinge, naho 48,9 ku ijana bagakoresha agakingirizo, ibinini n’ubundi buryo.
Mporebuke Noel