Mu rubanza rw’umunyamakuru Manirakiza Theogene hagaragaye kuvuguruzanya kw’amategeko aho abamwunganira bagaragarije umucamanza ko mu gihe gusebanya bitari icyaha mu Rwanda, gukangisha gusebanya nabyo bidakwiye kuba ari icyaha. Ahandi hagaragaye kuvuguruzanya kw’amategeko ni ibisobanuro bibiri bitandukanye by’ijambo gusebanya bitangwa n’amategeko abiri atandukanye.
Umunyamategeko Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza, yabwiye umucamanza mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ko icyaha akekwaho cyo gukangisha gusebanya atagakwiye kuba agifungirwa kuko bidasobanutse kuba u Rwanda rudahana icyaha cyo gusebanya nyamara gukangisha gusebanya byo bikagirwa icyaha.
Mu Rwanda gusebanya nti biba mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gusa gishobora kububuranishwa mu manza z’imbonezamubano, iz’umurimo n’izubutegetsi.
Ahandi habaye kuvuguruzanya kw’amategeko muri uru rubanza ni aho Manirakiza n’umwunganira bavuze ko ibyo yashakaga gutangaza n’inkuru yatangaje bitari ugusebanya kuko byari ukuri kandi n’ubarega (Nzizera Aimable) nawe adahakana ko ari ukuri.
Aha niho habaye kuvuguruzanya kw’itegeko n°02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru mu ngingo yaryo ya kabiri isobanura gusebanya “nk’ uburyo bwo gukoresha amagambo, inyandiko, amashusho, ururimi rw’amarenga cyangwa amafoto bitari ukuri hagamijwe gutesha umuntu agaciro n’icyubahiro.”
Aha umucamanza yahise abaza uwunganira Manirakiza, gusobanura n’ingingo ya 129 yo mu itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 129 ivuga ko hari n’igihe ibyatangajwe bishobora kuba ari ukuri ariko bigafatwa nko gusebanya.
Ingingo ya 129 igira iti: “Gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.”
kuvuguruzanya kw’amategeko si ubwambere bigaragaye mu mategeko y’u Rwanda kuko ubu hari ingingo z’amategeko zarezwe mu rukiko rw’ikirenga zisabirwa guhindurwa cyangwa guteshwa agaciro kuko zihabanye n’itegeko nshinga cyangwa zivuguruzanya n’izindi zo mu yandi mategeko. Hari n’izindi ngingo z’amategeko zamaze guteshwa agaciro nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko zihabanye n’itegeko nshinga nk’ingingo yavugaga ko umuntu mukuru usambanyije umwana bigakurikirwa no kubana nk’umugore n’umugabo afungwa burundu, iyi ngingo ntigifite agaciro mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.