Home Ubutabera Hagiye kwemezwa abagize inama nkuru ya RDF n’imikorere yayo

Hagiye kwemezwa abagize inama nkuru ya RDF n’imikorere yayo

0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane iyobowe na Perezida Kagame yemeje amateka atatu atandukanye arebana n’inagabo z’u Rwanda arimo n’iteka regenga ibyiciro by’ingabo z’u Rwanda.

Iri teka riteganywa n’ingingo ya cumi (10) y’itegeko no 64/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga Ingabo z’u Rwanda. Iri tegeko rivuga ko ingabo z;u Rwanda zigizwe n’ibyiciro bine (4) aribyo (a) Ingabo zirwanira ku butaka; (b) Ingabo zirwanira mu Kirere; (c) Ingabo zishinzwe Ubuzima;(d) n’Ingabo z’Inkeragutabara. Gusa iri tegeko riha ububasha Perezida wa repubulika ari nawe mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kuba yashyiraho ikindi cyiciro cy’ingabo.

Iyi ngingo ya cumi (10) ikomeza ivuga ko iteka rya Perezida wa Repubulika ariryo rigena imitunganyirize, inshingano n’imikorere bya buri cyiciro cy’Ingabo z’u Rwanda. Iri teka niryo ryemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa gatanu.

Irindi teka ryemejwe ni irirebana n’inama zifata ibyemezo mu gisirikare cy’u rwanda. iri teka naryo riteganywa n’ingingo ya cumi (10) y’itegeko twavuze haruguru rishyira inama zifata ibyemezo mu gisirikare mu bice bine (4) aribyo, (a) Inama Nkuru y’Ubuyobozi Bukuru; (b) Inama Mpuzabikorwa; (c) Inama y’Ubuyobozi Bukuru; (d) Inama y’Abakuru b’Ingabo. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko ibirebana n’inshingano z’Inama zifata ibyemezo mu Ngabo z’u Rwanda, abazigize, imitunganyirize n’imikorere byazo bigengwa n’iteka rya Perezida wa repubulika ryemejwe kuri uyu wa kane.

Irindi teka ryemejwe ni irigena ibikoresho bya gisirikare bigirwa ibanga.

Ibyemezo byose by’inama y’abaministiri

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko Murorunkwere yasambanye bigafasha mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore
Next articleNyagatare : Abarenga ibihumbi icyenda banduye Malariya mu mezi abiri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here