Umwe mu bagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Frank Habineza yatangarije BBC, ko minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ifasha gusa abagabo baryamana bahuje ibitsina mu gihe hari n’abagore baryamana bahuje ibitsina bakeneye ubufasha bwihariye ariko ntibabuhabwe.
Ibi Depite Habineza Frank, yabitangarije mu kiganiro mpaka cyabereye kuri iyi radiyo y’Abongereza aho yari kumwe n’umusesenguzi mu byapolitiki akaba n’umunyamakuru Muganwa Gonzague, Rudatsimburwa Albert, n’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Ingabire umuhoza Victoire.
Ibibazo byinshi byasubijwe muri iki kiganiro mpaka ni ibyabajijwe n’abakunzi bacyo. Umwe mu bagikurikiye bakanabaza utashatse gutangaza umwirondoro we yabajije agira ati :
“ Ni iki u Rwanda rukora mu gufasha no guteza imbere abakundana bahuje ibitsina (abatinganyi/LGBTQI+)? Mu tekereza ko hari amategeko abarengera?”
Habineza Frank, yasubije avuga ko ari muri komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishingamategeko ndetse ko ubwo iyi komisiyo yabonanaga na minisitiri w’ubuzima yamugejejho impungenge ze ku baryamana bahuje ibitsina.
Habineza ati: “ Abagabo baryamana bahuje ibistina bafashwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, kubona imiti n’ubundi bufasha. Twabajije minisiteri niba ntaburyo yafasha abantu bose baryamana bahuje ibitsina atari abagabo gusa (MSM/ Men who have sex with Men). kuko umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQI+) ugizwe n’abantu benshi batandukanye.”
Habineza avuga ko abagore baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda (lesbians) bo nta gahunda zihari zo kubafasha mu buryo bwihariye burimo no kubarinda virusi itera Sida.
Ati “ Ibi twabiganiriyeho na minisitiri biri gushakirwa igisubizo, icyo ni kimwe, ikindi guverinoma y’u Rwanda ntiyemera itotezwa cyangwa ikindi gikorwa cyose kibabaza umubiri cyakorerwa abaryamana bahuje ibitsina kuko n’ubwo Leta yemera gusa ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore ntiyita ku bibera mu byumba, igihanwa gusa ni ibibera mu ruhame.”
Uyu mudepite akomeza avuga ko ibibazo abaryamana bahuje ibitsina bahura nabyo mu Rwanda bidaterwa na Leta ahubwo biterwa n’umuco.
Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda nta tegeko rihari ribahana ariko bavuga ko uburenganzira bwabo butuzuye kuko basaba ko bekwemererwa gushakana byemewe n’amategeko no kwandikisha imiryango yabo itari iya leta.