Home Amakuru Gabon: Ali Bongo yemeje ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu

Gabon: Ali Bongo yemeje ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu

0

Ali Bongo Ondimba yatangaje ko agifite imbaraga zo gukorera igihugu bityo ko aziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’umukuru w’Igihugu ataha.

Yatangarije imbaga y’abamushyigikiye mu kiganiro yatanze ku rubuga rwe rwa Facebook ati: ” Ntangaje ku mugaragaro uyu munsi ko ndi umukandida mu matora ataha.”

Bongo w’imyaka 64, yasimbuye se, Omar Bongo Ondimba, wategetse iki gihugu imyaka 41, mu 2009.

Ali Bongo aheruka kongera gutererwa umwnaya w’umukuru w’Igihugu kuri manda ya kabiri mu mwaka wa 2016, yarushije Jean Ping bari bahanganye amajwi arenga 5.500 mu matora uwatsinzwe yavuze ko yibwe amajwi.

Bongo yagize ikibazo cy’indwara y’ubwonko (stroke) mu 2018 maze amara amezi adakora akurikiranwa gusa n’abaganga, ibintu byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibaza niba agifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.

Umuryango wa Bongo umaze imyaka 55 ku butegetsi bw’iki gihugu abatavuga rumwe n’ubutegetsi babahimbye izina ry’ “abami b’ingoma”

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bananiwe kumvikana ku mukandida umwe uzabahagararire mu matora y’umukuru w’igihugu, ubu hari abakandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bagera kuri 15 bifuza kuzahangana na Ali Bongo.

Muri Mata, inteko ishinga amategeko ya Gabon yatoye itegeko nshinga nshinga rishya rigabanya imyaka ya manda y’umukuru w’Igihugu iva ku myaka irindwi igirwa itanu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera, ICJ
Next articleHari abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi) badafashwa na Minsiteri y’ubuzima -Depite Frank Habineza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here