Home Amakuru Hari ibikoresho bya pulasitiki bitera indwara z’uruhu- Ubushakashatsi

Hari ibikoresho bya pulasitiki bitera indwara z’uruhu- Ubushakashatsi

0

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe n’ibihugu byateye imbere, bugaragaza ububi bw’ibi bikoresho bya pulastiki, bishobora gutera indwara zimwe na zimwe nk’amahumane, umutwe, indwara zo mu buhumekero, indwara zo mu mijyana y’amaraso, no ku bana bari munda.

Ibyo  Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa  12 Gashyantare 2020, aho yavuze ko ibikoresho bya pulastiki  n’amasashe bikoreshwa inshuro imwe gusa biboneka hirya no hino mu masoko, bitakemewe gukoreshwa ku butaka bw’u Rwanda kuko bitabora mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukijije dore ko ngo mbere yo kubica,  hapfuye inka, ihene, intama, ingurube nyinshi kubera ko zariye amasashe.

Avuga ko nyamara hari udufuka, amacupa  byemewe kandi bifite icyo bimariye igihugu kuko biteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda, byakabaye bikoreshwa n’abaturage, bigasimbura ibyo byaciwe.

Asobanura ko kandi mu buryo bwo guhashya iri kwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibi bikoresho abantu bakwiye kwitwaza ibyo bapfunyikamo nk’abahaha inyama, isombe n’imigati n’ibindi nkabyo cyangwa bagapfunyika mu mpapuro zemewe za (kaki).

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA,  Eng. Collète Ruhamya nawe wari muri icyo kiganiro, avuga ko bakorana n’abacuruzi mu kurwanya iri kwirakwizwa ry’amasashe na pulasitike, ko uzabikora agafatwa azabihanirwa hakurikijwe amategeko n’ibihano byateganyijwe.

Ibi bikubiye mu itegeko No17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ ibikoresho bikozwe mu pulastiki bikoreshwa inshuro imwe.

Akomeza agira ati «U Rwanda ntiruhana ahubwo rurigisha niyo mpamvu turi kwigisha abaturage, uwanze kumva agahanwa n’itegeko  kuko kuva tariki ya 01 Gashyantare 2020 ryatangiye gukurikizwa. »

U Rwanda ni rumwe mu bihugu muri ku isi byagaragaje ubushake bwo kurengera ibidukikije kandi bishyiraho ingamba nshya, aho mu mwaka wa 2004 byabujije buri muntu wese ukoresha amashashi kuyinjiza ku butaka bw’u Rwanda, kandi icyo gikorwa cyaruheseje amanota, ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye bitangira kuza kurwigiraho ibijyanye no kurengera ibidukikije.

 

        Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakiliya nibo Nyirabayazana b’inzoga zimena umutwe-EMMERI LTD
Next articleNyamasheke na Rusizi basobanuriwe UPR- Strive Foundation

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here