Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filimi z’urukozasoni no kuzikwirakiwza bifashishije imbuga nkoranyambaga cyane cyane umuyoboro wa Youtube.
Twizerimana David, ni umwe mu bafashwe, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ari nawe nyiri imiyoboro ya Youtube Smart Guys TV na Smart Nation TV yacishijweho ayo amshusho. Twizerimana yafatanywe na bagenzi be bane.
Muri izo filimi hakunze kugaragaramo abana bigaragara ko bakiri bato ariko bakinishwa bavuga amagambo bakanakora ibikorwa biganisha ku busambanyi.
Harimo nk’imaze ukwezi ku muyoboro wa Youtube Smart Guyz Tv aho imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 14 yiswe Part 2 Irari ry’Abanyeshuri ndetse n’izindi zitandukanye.
Uyu muyoboro wa YouTube Smart Guyz TV ni umuyoboro wanyuzwagaho amashusho ya filimi zakinwe zifite iminota iri hagati ya 10 na 18.
RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu butumwa RIB yatanze binyuze ku mbugankoranyambaga zayo nka Twitter, yagaragaje ko itazihanganira umuntu ukoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi.
Ati “RIB ntizihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri, ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Ku rundi ruhande ariko itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ingingo ya 38, rivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze Miliyoni ebyiri.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze Miliyoni eshatu.
Usibye aya mategeo n’ingingo ya 35 y’itegeo rirengera umwana rya 2018 naryo rihana umuntu wese wamamaza amashusho
yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorewe ku bana.
Ingingo ya 35 igira iti: “Umuntu umurika, ugurisha, ukodesha, wamamaza, ukwirakwiza cyangwa utanga amashusho, ibikoresho, amafirime, amafoto, amadiyapozitifu n’ibindi byerekanirwaho ibintu, byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorewe ku bana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW).”