Mu gihe itegeko rishya rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryaba ryemejwe, Imyaka abantu basabwaga gufungwa ngo babone gusaba minisitiri w’ubutabera gufungurwa by’agateganyo yahita igabanuka ugereranyije n’iyo itegeko risanzweho riteganya.
Mu itegeko risanzweho umuntu usaba gufungurwa by’agateganyo yarakatiwe igihano kiri munsi y’imyaka itanu yasabwaga kuba nibura yarafunzwe kimwe cya gatatu cy’imyaka yakatiwe. Mu itegeko rishya uwakatiwe igifungo kitarenze imyaka itanu azajya asaba gufungurwa by’agateganyo amaze gufungwa kimwe cya kane cyayo.
Uwakatiwe igifungo kirenze imyaka itanu aho kubanza gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo ngo abone gusaba gufungurwa by’agateganyo azajya afungwa gusa kimwe cya gatatu cy’iyo yakatiwe ahite asaba gufungurwa by’agateganyo.
Uwakatiwe gufungwa burundu we ku gihe yasabwaga gufungwa ngo abone gusaba gufungurwa by’agateganyo yakuriweho imyaka itanu kuko yagombaga kubanz agufungwa 20 ariko mu gihe iri tegeko rizaba ryemejwe azajya abanza gufungw aimyaka 15 yonyine.
Mu mushinga mushya w’iri tegeko hongewemo kandi ko n’abafungiwe mu igorero rya gisirikare nabo bashobra gusaba minisitiri w’Ubutabera kubafungurwa by’agateganyo babinyujije kuri minisitiri w’ingabo. Abafungiwe mu magororero asaznwe nabo babisaba ministiri w’ubutabera nk’uko byari bisanzwe babinyujije kuri Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora. Abacishijweho ubusabe bw’abashaka gufungurwa by’agateganyo babugeza kuri minisitiri w’Ubutabera nibura rimwe mu mwaka.
Iri tegeko ntacyo rizahindura ku rutonde rw’ibyo usabwa gufungurwa by’agateganyo agomba kugaragariza ministiri w’ubutabera.