Inkuru n’amafoto: Byukusenge Jean Clement
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019, igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi cyabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko bisanzwe.
Ni igikorwa cyahuruje abantu baturutse imihanda yose ku Isi, muri uyu muhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi.
Uyu muhango wabaga ku nshuro ya 15 witabiriwe n’ibyamamare byise amazina aganisha ku mbaraga za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi irimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Abana bahawe amazina ni abavutse hagati ya tariki ya 1 Nyakanga 2018 n’iya 11 Gicurasi 2019.
Kuri iyi nshuro uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare birimo Umwongereza Naomi Campbell; Umunyamerika w’icyamamare mu muziki wa RnB, Ne-Yo; Umunyabigwi muri ruhago Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza, Sherrie Silver na Meddy bakomoka mu Rwanda n’abandi.
Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu 2005, abana b’ingagi 281 bamaze guhabwa amazina. Ingagi zahawe amazina mu byiciro bitanu.
Tony Adams wari uri mu itsinda rya mbere yise ingagi izina ‘ Sura u Rwanda’ naho ibyamamare byari biri mu itsinda rya kabiri nka Meddy yise ingagi izina ‘Inkoramutima’, Louis Van Gaal ayita ‘Indongozi’ naho umufotozi Ronan Donovan yita umwana w’ingagi izina ‘Intego’.
Naho Naomi Campbell wari uri mu itsinda rya gatatu yayise ‘Intarutwa’. Areruya Joseph na Sherrie Silver bari mu itsinda rya kane bise ingagi ‘Inganji’ na ‘Ibirori’. Umuhanzi wubatse ibigwi mu muziki ku Isi Ne-Yo wari uri mu itsinda rya nyuma we yise ingagi izina ‘Biracyaza’.
Nyuma y’uyu muhango hateganyijwe umusangiro n’igitaramo kuri uyu wa Gatandatu kirimo Ne-Yo. Kwinjira mu musangiro ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe aya yo yamaze no gushira.
Ni mu gihe kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ari amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe na bitatu ku banyeshuri.
Amatike ari kugurishirizwa kuri Jumia, Chomad, RDB Gishushu, Kigali na Bourbon Coffee Shops ya Nyarutarama, KCT na UTC. Abantu bose basabwa kuzaza kare kugira ngo hatazaba umubyigano cyangwa se bamwe bagasanga imyanya yashize.