Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza rwakuyeho imbogamizi zatumaga rudatangira kuburanisha Micomyiza Jean Paul ku byaha akekwaho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 31 Mutarama uruhande ruregwa rwagaragarije urukiko imbogamizi zituma rutiteguye kuburana.
Micomyiza n’abamwunganira bagaragarije urukiko ko batiteguye kuburana mu gihe ibyemezo by’inkiko gacaca bikatira Micomyiza igihano cyo gufungwa burundu bitarateshwa agaciro. Ubu busabe bw’abaregwa bwari bunashyigikiwe n’ubushinjacyaha.
Mu mwaka wi 2008 Urukiko gacaca rwa Cyarwa-Sumo n’urukiko gacaca rwa Ngoma mu karere ka Huye zari zakatiye Micomyiza igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside.
Micomyiza w’imyaka 51 yageze mu Rwanda umwaka ushize yoherejwe n’ubutabera bwo mu Gihugu cya Suede aho yari yarahungiye.
Aregwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Huye ndetse n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Imvugo z’abatangabuhamya ngo zivuga ko Micomyiza yayoboye ubwicanyi bukabije bwabereye kuri bariyeri yiswe iyo kwa Ngoga, umubyeyi wa Micomyiza.
Uregwa ngo ni we wari uyoboye iyo bariyeri kandi ngo agira uruhare rutaziguye mu kwica abatutsi bayiguyeho, kandi ko ngo yabaga mu cyiswe “commité de crise” yahigaga abatutsi. Uregwa we arabihakana
Biteganyijwe ko urubanza mu mizi mu rukiko rukuru ruzasubukurwa taliki 28 Werurwe.