Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira kuri uyu wagatandatu igisirikare cy’u Rwanda cyarashe cyica umusirikare kitaramenya umwirondoro we ariko ukekwa kuba ari umusirikra wa Congo, FARDC, wari winjiye ku butaka bw’u Rwanda ari kurasa abashinzweumutekano.
Mu itanagzo igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye cyemera ko aricyo cyishe uyu musirikare kimurasiye ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka Petite Barriere.
N’ubwo uwarashwe yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa biravugwa ko ntawe yishe cyangwa ngo akomeretse ku butaka bw’u Rwanda. abasirikare bashinzwe kugenzura imipaka mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari byamenyeshejwe iby’iri raswa hakaba hategerejwe ko bakora iperereza.
Ku mupaka uhuza ibihugu byombi ubu haratuje nta mwuka mubi wakurikiwe n’iri raswa. Uyu ni umusirikare wa kabiri urasiwe ku butaka bw’u Rwanda ahinjiye arasa kuko muri Kanama undi musirikare nawe yarasiwe mu Murenge wa Busasamana.