Micomyiza ukekwaho kugira uruhare muri Jeneoside yakorewe abatusti avuga ko urukiko rukwiye kumurekura akagira uburenagnzira bungana n’ubwbushinjacyaha mu gushaka ibimeneytso bimushinjura adafunzwe. Ibi ntibikozwa ubushinjacyaha kuko buvuga ko akwiye gukomeza gufungwa kubera ibyaha by’ubugome akekwaho yashaka ko uburenagnzira bwe bungana n’ubwabashinjacyaha nabo bakaba bafungwa.
Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza rwatangiye kuburanisha mu mizi Micomyiza Jean Baptiste ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa kabiri n’ubwo ushinjwa amaze igihe yoherejwemu Rwanda n’igihugu cya Suwede kugirango ahaburanire ibyaha ashinjwa. Mbere y’uko atangira kuburana mu mizi habanje kuburana inzitizi zari zishingiye ku kuba Micomyiza yakurirwaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca.
Nyuma y’uko urukiko rukuru rwemeje ko iki gihano gikuweho nibwo Micomyiza yatangiye kuburanishwa mu mizi. Micomyiza ku ikubitiro yasabye urukiko kuba rumufunguye by’agateganyo kugira ngo abashe kubona uko yakusanya ibimenyetso bimushinjura bimworoheye akanahabwa uburenganzira bungana n’ubw’ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko Micomyiza akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko urukiko rwabyemeje kuko acyekwaho ibyaha by’ubugome, buti “Niba bashaka ko uburenganzira bungana ubwo n’ubushinjacyaha bwafungwa nk’uko ari gukurikirana afunzwe.”
Micomyiza w’imyaka 51 yageze mu Rwanda muri Mata umwaka ushize yoherejwe n’ubutabera bwo mu Gihugu cya Suede aho yari yarahungiye. Aregwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Huye ndetse n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Imvugo z’abatangabuhamya ngo zivuga ko Micomyiza yayoboye ubwicanyi bukabije bwabereye kuri bariyeri yiswe iyo kwa Ngoga, umubyeyi wa Micomyiza.
Uregwa ngo ni we wari uyoboye iyo bariyeri kandi ngo agira uruhare rutaziguye mu kwica abatutsi bayiguyeho, kandi ko ngo yabaga mu cyiswe “commité de crise” yahigaga abatutsi. Uregwa we arabihakana