Home Politike Rusesabagina ntakiri ku butaka bw’u Rwanda

Rusesabagina ntakiri ku butaka bw’u Rwanda

0
Ubwo Rusesabagina yerekwagwa itangazamakuru bwa mbere

Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida Kagame, yageze i Doha muri Qatar, nk’uko byemezwa n’abategetsi muri Amerika.

Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.

Iki kinyamakuru gisubiramo Kirby agira ati: “Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko utatunguwe, biteguye kumwakira hano, iwabo.”

Kugeza ubu nta makuru arambuye yatanzwe ku kuva kwe mu Rwanda n’igihe neza neza byabereye.

Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

Qatar yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda nibo bamukuye kuri gereza ya Kigali mu ijoro ryo kuwa gatanu, aba ari nabo bamucumbikira kugeza avuye mu Rwanda.

Ministeri y’ubutabera y’u Rwanda yatangaje amabaruwa y’uruhande rwa Rusesabagina irimo ivuga ko ari we wayanditse mu Ukwakira(10) gushize asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure.

Muri iyo baruwa yanditsemo ko “nicuza” ihuriro rya MRCD yari abereye umwe mu bayobozi bakuru “n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya FLN”.

Muri iyo baruwa hagaragara ko Rusesabagina yemeje ko nagera muri Amerika “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Nyuma y’uko avuye muri gereza, leta ya America yo yatangaje ko yishimiye kurekurwa kwa Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu.

Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n’umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.”

Abandi 18 bari barahamijwe ibyaha kimwe na Rusesabagina nabo bahaye imbabazi barimo na Nsabimana Callixte, uzwi cyane nka Sankara , bari imutobo ahacishwa abari mu mitwe gutwara gisirikare itemewe mbere yo gusubizwa mu buzima bisanzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSACCO ya Karangazi yibwe akayabo mu buryo bw’amayobera
Next articleIgisubizo cy’Ubushinjacyaha kuri Micomyiza ukekwaho Jenoside usaba gufungurwa kiratangaje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here