Home Ubukungu SACCO ya Karangazi yibwe akayabo mu buryo bw’amayobera

SACCO ya Karangazi yibwe akayabo mu buryo bw’amayobera

0

SACCO y’Umurenge wa Karangazi, SACCO Karangazi, yibwe hadaciwe urugi, idirishya cyangwa ngo batobore urukuta, batwara arenga 25,400,000Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO, Gatarayiha Dan, avuga ko inkuru yamenyekanye mu gitondo ubwo abakozi bari baje mu kazi, bagasanga amafaranga yose yibwe.

Ati “Umucungamutungo yaje afungura urugi rw’imbere, n’abakozi bafungura imiryango bakoreramo (guichets), bagezemo buri wese abura amafaranga yasizemo, barebye isanduku ibika amafaranga (Coffre fort), nayo barayibura.”

Avuga ko umunsi SACCO yibiwe utazwi kuko abakozi baherukamo ku wa gatanu ku mugoroba, bongera kugaruka kuri uyu wa mbere. Avuga ko amafaranga yamaze kumenyekana yibwe arenga 25,400,000.

Ubusanzwe nta SACCO yemerewe kurarana amafaranga agera kuri 10,000,000, hakaba hibazwa impamvu harayemo arenga agenwe.

Kuri ubu ngo bategereje ibiri buve mu iperereza kuko inzego bireba zamaze kuhagera.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi yemeje ko agiye kuva mu gisirikare
Next articleRusesabagina ntakiri ku butaka bw’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here