Home Amakuru Gen Muhoozi yemeje ko agiye kuva mu gisirikare

Gen Muhoozi yemeje ko agiye kuva mu gisirikare

0

Umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni avuga ko azasezera mu gisirikare muri uyu mwaka, nyuma y’imyaka 24 akimazemo.

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, w’imyaka 48, yabitangaje kuri Twitter kuri uyu wa mbere.

Muhoozi yagize ati: “… Nzasezera muri UPDF [igisirikare cya Uganda] uyu mwaka”.

Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize, na bwo kuri Twitter, yatangaje ko asezeye mu gisirikare, ubwo yari umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Ariko icyo gihe igisirikare cya Uganda cyatangaje ko nta busabe kirakira ku mugaragaro bwa Kainerugaba bwo kugisezeramo.

Ibi yatangaje uyu munsi byo gusezera mu gisirikare, bibaye hashize icyumweru kirenga asibye ubutumwa bwo kuri Twitter, yavugagamo ko aziyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2026.

Uyu Jenerali ukunda kwandika kuri Twitter ntiyigeze ahisha ko ashaka kuzasimbura se w’imyaka 78, umaze imyaka 37 ategeka Uganda.

Amategeko ya Uganda ntiyemerera abasirikare bakiri mu kazi kujya muri politiki.

Abasesenguzi ba politiki muri Uganda nti bahwemye kuvuga ko ibyo Muhoozi akora byo kujya muri politiki ari umusirikare bidakurikije amategeko ariko ko atagomba kubihanirwa kuko ari umuhungu w’umukuru w’Igihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbimukira bambere bavuye mu Bwongereza bageze mu Rwanda
Next articleSACCO ya Karangazi yibwe akayabo mu buryo bw’amayobera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here