Ikigo Nyafurika cy’Ibimenyetso bya Gihanga, African Forensic Science Academy, AFSA, cyaboneye izuba i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Werurwe, ii byaberye mu nama Nyafurika yiga ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 10, ASFM2023.
Iki kigo kitari gisanzweho kizaba ihuriro Nyafurika ry’ibigo n’abakora mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Antonel Olckers, umuyobozi wa Afsa, ubwo yagaragazaga ibirango by’iki kigo yashimiye u Rwanda ku kuba rwarakiriye iyi nama yatangirijwemo AFSA, agira ati: “ Ndabashimira kuko ibi mubikorera umugabane wa Afurika.”
Umuyobozi wungirije wa AFSA, Mehdi Ben, avuga ko iki Kigo kije kongera umusaruro ku byari bihari birimo “ guteza imbere ibimenyetso bishingiye ku bumenyi, guhanga udushya, guteza imbere ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, kongera ubushakashatsi, imikoranire n’ibindi.”
Mehdi, akomeza avuga ko iki kigo mu minsi iri imbere kizatangaza integanyanyigisho izajya yifashishwa mu mahugurwa ahabwa abanyamwuga, gutanga impamyabushobozi zemewe kandi zizewe n’ibyangombwa byemeza umuntu ukora mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifahsishwa mu butabera.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Ntezilyayo Faustin, watangije inama ya ASFM 2023, yafunguriwemo AFSA, yashimye ibikorwa na laboratwali y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Ntezilyayo Faustin ati: “ U Rwanda rwahisemo kugira ubutabera kimwe mu bintu byigenzi ku baturage barwo, ubu na laboratwali y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera nti fasha mu butabera bw’u Rwanda gusa kuko inafasha ibindi bihugu byo mu karere n’ahandi.”
Ntezilyayo akomeza avuga ko iyi laboratwari yashyizweho na sitati iyiha uburenganzira bwo gukora yigenga kugirango itange umusaruro.
Karangwa Charles, umuyobozi wa laboratwali y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera RFL, yabwiye abarenga 400 bari bitabiriye iyi nama ko iyi laboratwari mu myaka itanu (5) ishize imaze gukemura ibibazo ibihumbi 35 birimo iby’imbere mu gihugu n’ibiva mu bindi bihugu.
Kugeza ubu iyi laboratwari mu Rwanda ikora ibintu bitandukanye byifashishwa mu butabera birimo gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye (DNA), guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa no gupima imbunda n’amasasu.
Mu bindi iyi laboratwari ikora ni ugusuzuma amajwi n’amashusho (Multimedia), gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no gusuzuma ibihumanya n’ibindi bimenyetso bikenerwa ariko bikaba bigomba kuba bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.