Home Ubuzima Ikigonderabuzima cya Mukarange gifasha abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina barenga 200 kwirinda...

Ikigonderabuzima cya Mukarange gifasha abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina barenga 200 kwirinda Sida

0

Abagabo baryamana nabo bahuje igitsina bo mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirere bajya kwaka serivisi zibafasha kwirinda Virusi itera Sida n’ubundi bujyanama ku kigo nderabuzima cya Mukarange mu Karere ka Kayonza bigatuma iki kigo kigira ubucucike bwinshi bwabo cyakira ugereranyije n’abakozi gifite bamwe bakagishinja gutanga serivisi mbi.

Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Kayonza bavuga ko mu bagabo barenga 200 baryamana n’abandi bagabo bitabwaho n’ikigonderabuzima cya  Mukarange nta bwandu bushya bwa Virusi itera Sida bubarangwamo mu gihe cy’imyaka irenga itatu bamaze bitabwaho n’iki kigo nderabuzima.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu mu bukangurambaga bushishikariza abaturage b’aka Karere kwirinda Sida bwabereye mu Murenge wa Gahini.

Muri ubu bukangurambaga bamwe mu bagore batwite babwiye abanyamakuru ko bagorwa no kujya kwipimisha Virusi itera sida mu kigo nderabuzuma cya Mukarange bakahamara umwnaya munini basaba ubuyobozi kubafasha gukemura iki kibazo.

Umwe mu babyeyi bagiye kuhipimishiriza yagize ati: “Urumva njye mba ngira ngo ndebe uko ubuzima bwanjye buhagaze ariko biragoye ko wajyayo ngo uhamare amasaha abiri, usanga ari umunsi wose bitewe nuko umuganga uba ubasuzuma ari umwe, rimwe na rimwe aba anafite ibindi ari gukora rero bazabikosore kuko ugiyeyo ukabona serivisi mbi ubutaha bica intege zo kuba wasubirayo.”

Ngarambe Alphonse, ukuriye ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza mu gusubiza iki kibazo cy’abaturage yakomoje kuri Serivisi zidasanzwe iki kigo nderabuzima gitanga zitabirwa n’abantu benshi baturuka no mu tundi Turere bigatuma birenga ubushobozi bw’abakozi baho avuga ko bakiri bake.

Ati: “ ikigonderabuzima cyacu cya Mukarange ni ikigo kiri mu mujyi cyakira abantu benshi ariko gifite n’umwihariko wo kugira serivisi nyinshi zitaba ahandi zigamije gufasha abantu kwirinda virusi itera Sida, nka gahunda yihariye ifasha abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina, hari n’abaturuka no mu tundi Turere nka Ngoma, Kirehe na Rwamagana. Ikibazo gishingiye ku bakozi bake ugereranyije n’ibyo gikora.”

Ngarambe avuga ko iyi serivisi yo kwita ku bagabo baryamana nabo bahuje ibitsina babarinda kwirinda Virusi itera Sida itanga umusarururo kuko nta bwandu bushya garagara mubo bitaho.

Ati: “ Tubaha, amavuta bakoresha, udukingirizo n’inama zinafasha kwirinda virusi itera Sida, ni kimwe mu bigo bike bitanga iyo serivisi bigatuma y’itabirwa n’abaturuka mu tundi Turere, dufiteyo abakozi bahuguwe n’ibikoresho bihagije bakanakirwa mu buryo bwihariye butuma badahungabana.

Abagabo barenga 200 nibo bitabwaho mu buryo buhoraho,  abitabwaho bagenda biyongera umunsi ku munsi  n’ubwo harimo abasanzwe bafite visuri itera Sida icyiza kirimo ni uko nta bwandu bushya burimo kuko tubigisha tukanabagira inama bakumva.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko bugifite imbogamizi mu kwita kuri aba bagabo baryamana  n’abandi bagabo kuko umubare w’abagana iki kigo nderabuzima ari munini cyane ugereranyije n’abakozi bahari bakaba basaba kongererwa abakozi.

Umwaka ushize ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, cyatangaje ko mu Rwanda habarurwa abagabo 18,100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2,287 ni abo mu ntara y’iburasirazuba.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamagana: Abahendwa n’udukingirizo mu masaha y’ijoro bagiriwe inama
Next articleNta munyarwanda ugishakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here