Mu nama y’Igihugu y’umushyikirano ya 19, minisitiri w’ubumwe bw’Abanayrwanda n’inshingano mboneragihugu, BIzimana Jean Damascene, yibukije abayitabiriye n’abanyarwanda muri rusange akamaro k’Inkiko Gacaca mu mibanire y’Abanyarwanda ku giciro gito azigereranyije n’imanza eshatu zaciriweAarusha zigatwara ingengo y’imari ingana n’iyakoreshejwe n’Inkiko Gacaca.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi hari imbogamizi y’amategeko kuko nta rubanza rwa Jenoside rwagombaga gucibwa kuko nta tegeko ryayihanaga ryari rihari.
Bizimana ati: “ Imanza z’abakoze Jenoside ntizagombaga guhita ziba kuko nta tegeko rihana iki cyaha ryabagaho, leta aybagao mbere ya 1994 ntiyarishyizeho ku mpamvu z’uko politiki yayo yari ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.”
Bizimana akomeza avuga ko Inteko ishingamategeko ya Leta y’ubumwe ariyo yaryemeje ku wa 30 Kanama 1996, ibi byatumye imanza za Jenoside zitangirana n’umwaka wakurikiyeho wa 1997.
N’ubwo izi manza zabaga nti byari ku muvuduko wifuzwaga hakurikije umubare wabagombaga kuburanishwa kubera gukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bizimana ati: “ Nyuma y’imyaka itanu (5), muri 2002, hari hamaze kuburanishwa gusa imanza 8363 ku bantu 120,000 bari bafunzwe, niyo mpamvu byasabye ingamba zidasanzwe.”
Ibitekerezo byatangiwe mu nama zabereye mu Rugwiro hagati y’umwaka wa 1998 na 1999, nibyo byavuyemo kwitabaza Inkiko Gacaca ari nazo zabaye igisubizo kirambye kuri aba bantu barengaga 120,000 bari bafunzwe bategereje ubutabera.
Ati: “ Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko muri 2001, zikora akazi kadasanzwe ko gutanga ubutabera bwunga mu myaka icumi (10), zamaze zaciye imanza 1,958,634 zikoresheje miliyoni 52 z’amadolari. Gacaca yarahendutse kandi itanga ibisubizo byubaka abanyarwanda, urubanza rw’umuburanyi umwe muri Gacaca rwatwaye amadolari 50 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 19,500 y’icyo gihe.”
Bizimana akomeza agereranya umusaruro w’inkiko Gacaca n’inkiko mpuzamahanga zaburanishaga abakekagwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “ Muri icyo gihe mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha, umuburanyi umwe yatangwagaho miliyoni zirenga 20, ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri mu manyarwanda y’icyo gihe bivuze ko ikiguze cyatanzwe ku manza eshatu (3) muri urwo rukiko kingana n’ingengo y’imari yose yakoreshejwe n’Inkiko Gacaca.”
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu akomeza avuga ko uru rukiko mpuzamahanga mu mayaka 20 rwaciye imanza 75 zonyine.
Ati: “ Gacaca ni kimwe mu bimenyetso bidashidikanywaho byerekana akamaro kanini k’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo.
MInisitiri Bizimana akomeza ashimangira uruhare rw’Inkiko Gacaca mu kubanisha neza Abanyarwanda abishingiye ku bushakshatsi bwakozwe muri 2018 ku ruhare rwazo mu kubanisha Abanyarwanda, ubwo bushakshatsi bwagaragaje ko 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo naho 85% b’abiciwe bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye no gutanga imbabazi n’ubwo yari amahitamo atoroshye.