Impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere Karongi, kuri uyu wa Kane zakomeje ibikorwa byo kwigaragambya ndetse zigerageza kwirwanaho ubwo Polisi yagerageza kuzisubiza mu nkambi mu gihe zari zagiye kwigaragambya ku cyicaro cya HCR i Karongi zivuga ko inkunga y’ibiribwa zahabwaga yagabanutse. Muri uku guhangana na Polisi, harimo abapfuye ndetse n’abakomeretse barimo n’abapolisi. Izi mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zatangiye imyigaragambyo mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, ubwo zakoraga urugendo ruva mu nkambi zerekeza ku cyicaro cya HCR giherereye mu mujyi wa Karongo, aho bari bagiye kugaragariza abayobozi b’uyu muryango agahinda kabo.Abagore bahetse abana, abasore bikoreye utuzigo n’abasaza babari inyuma, iyo ni yo sura yagaragaraga ku marembo y’ibiro by’ishami rya Loni ryita ku mpunzi biri ku marembo y’umujyi wa Kibuye.
Ucishirije barabarirwa mu magana cyakora ntibyakoroha kwemeza ko bagera mu bihumbi 4 nk’uko bamwe muri bo babitubwiye, ariko bemeza ko hari abari bakiri mu mayira na bo berekeza ku cyicaro cya HCR.
Abafite ingufu ngo batangiye kuhagera mu masaha ya mu gitondo dore ko abenshi bafashe icyemezo. Bose hamwe ni imvugo ni imwe, ngo ntibagishoboye kuba mu nkambi ya Kiziba aho bemeza ko inzara yari ibamereye nabi.
Ikindi bashyira mu majwi ni ubutegetsi bw’u Rwanda bashinja umugambi wo kubinjiza mu buzima bw’abanyagihugu ku ngufu.
Abo twaganiriye baduhamirije ko bahuye n’ibibazo bikomeye mu mayira; ngo inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze ibishoboka byose ngo zibabuze gusohoka mu nkambi nubwo impunzi zanangiye gusubira inyuma. Hari aberekanye ibikomere bavuze ko bimwe byavuye ku nkoni bakubiswe, ubundi ngo abapolisi ntibatinye kurasa amasasu nyayo.
Kugeza ku masaha y’umugoroba, abapolisi babonekaga bazengurutse ibiro by’ishami rya Loni byita ku mpunzi.
N’ubwo tutashoboye kwinjira twamenye ko haberaga inama y’igitaraganya hagati y’abahagarariye impunzi na HCR. Ntibashaka kongera kuba mu Rwanda
Nk’uko twabibwiwe n’impunzi ngo habanje kuba impaka ndende, impunzi zanga ko abahagarariye inzego z’umutekano bemererwa gukurikira inama.
Gusa uko byabonekaga urebeye inyuma y’urugi birashoboka ko izi nzego zaba zayitabiriye, kuko ari na bo bari barinze inyubako yose.
Kuri uyu wa Kane nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,HCR, ryasohoye itangazo rivuga ko amakuru kubera imfashanyo z’abaterankunga zagabanutse, ngo byagize ingaruka ku nkunga zagenerwaga impunzi maze bituma mu Ugushyingo 2017 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rigabanya iyo ryageneraga impunzi ho 10%, muri Mutarama 2018 iryo gabanuka rigera kuri 25%.
Source: IREME news/Muhizi Olivier