Home Ubuzima 7% nibo bafite Virusi itera SIDA mu mujyi wa Kigali

7% nibo bafite Virusi itera SIDA mu mujyi wa Kigali

0

Nk’uko byatangajwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali Madame Muhongerwa Patricie ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu mujyi wa Kigali nibwo buri hejuru ugereranyije n’uko byifashe mu gihugu hose kuko abanduye bagera kuri 7%. Ibyo yabitangaje ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida wizihizwa ku wa 1 Ukuboza buri mwaka. Uwo munsi wizihirijwe mu Rwanda i Remera kuri petiti sitade, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twipimishe SIDA, k’uyifite gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye”

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ndetse n’umufatanyabikorwa w’iyi Minisiteri  Ambassaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Madame Erica J. Barks-Ruggles, bitabiriye uyu munsi, bagarutse cyane ku gusaba abanyarwanda kwifata kugira ngo umubare w’abandura ugabanuke ariko bavuga ko niba kwifata byanze indi nzira yizewe ishoboka ari ugukoresha agakingirizo, ari nako babashishikariza kwipimisha ndetse no kubahiriza inama za muganga.

Muri uyu muhango wari witabiriye n’urubyiruko rwinshi, hatanzwe ubuhamya bw’umwana w’umukobwa wanduye agakoko gatera SIDA bikamuviramo gucikiriza amashuri kubera kurwaragurika, aho yatanze ubuhamya avuga ko ubwo yigaga Kayonza yaje gukururana n’umusore wamuhaga ibikoresho by’ishuri akaba ari nawe waje kumwanduza aka gakoko, ariko ngo igihe yabimenyeye yatangiye gufata imiti none akaba afite icyizere ko azasubira mu ishuri dore ko yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa w’imyaka 21, yagiriye inama urubyiruko rugenzi rwe kwirinda iki cyoreza ariko ngo kubamaze kwandura bagakurikiza inama za muganga kuko bishoboka cyane kubaho ubana n’ubu burwayi kandi ugakomeza ubuzima.

Aka kamishini niko gakoreshwa mu kwipima VIH Sida yakozwa ku ishinya, kazagurishwa mu mafarumasi yo mu Rwanda

Hamuritswe kandi akamashini kiswe Ora Quick Test kazakoreshwa n’abantu batandukanye, mu kwipima ubwandu bwa SIDA bitabasabye kugana amavuriro, kubera ko byagaragaye ko benshi batinya kujya kwa muganga kwipimisha cyangwa bikabatera isoni, bityo bakabura amahirwe yo kumenya uko bahagaze. Ako kamashini kazaba koroheye buri muntu kugakoresha.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abagize Sosiyete sivili baharanira kurwanya Sida harimo urugaga rw’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara ABASIRWA, WeAct n’abandi batandukanye.

Komezusenge Jack

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurya bamwe mu banyarwanda bikundiraga Robert Mugabe
Next articleIyo hatabaho imiti igabanya ubukana bwa VIH, mu Rwanda haba hari imva nyinshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here