Kuri uyu wa kabiri urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Lahe mu Buho;lande rwakomeje kuburanisha Kabuga Felecien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti.
Undi mutangabuhamya uvuga ko yari munterahamwe zabaga mu rugo kwa Kabuga zizwi nk’interahamwe za Kabuga wanahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba afungiwe mu Rwanda niwe washinje Kabuga kugira uruhare mu mpfu z’abatutsi ba Kimironko
Uyu mutangabuhamya yahawe izina KAB070 ndetse isura ye irahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu kurinda umwirondoro we.
Yatanze ubuhamya ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza i La Haye (The Hague) mu Buholandi.
Mu ncamake y’ubuhamya bwe bwasomwe n’umushinjacyaha Rupert Elderkin, uyu wahoze ari Interahamwe yo ku Kimironko mu mujyi wa Kigali yavuze ko izaho, zari zizwi nk’Interahamwe za Kabuga, zatangijwe mu mwaka wa 1991.
Ngo zari zikuriwe na Hajabakiga, nyuma waje gusimburwa na Mutabazi, ngo wari Umututsi. Ngo zitorezaga mu murima wa Kabuga w’iruhande y’urugo rwe, ngo rimwe na rimwe akaziha amafaranga.
Nyuma ngo zaje guhabwa imyitozo ya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, hagati y’umwaka wa 1991 na 1994. Mbere, ngo zari zirimo n’Abatutsi.
Yavuze ko mu kwica Abatutsi, harimo no kubicira kuri za bariyeri, ahanini zakoreshaga intwaro gakondo nk’imihoro n’ibyuma, nubwo ngo zimwe zitwazaga imbunda zari zizwi nka rubahu.
KAB070 yavuze ko kwica Abatutsi ku Kimironko muri jenoside byamaze iminsi itatu, uhereye saa munani z’amanywa (14h) ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994.
Yavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe hamwe n’abaturage bandi basanzwe.
Aha ni ho umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yahereye amubaza niba ari byo ko abicanyi bose ku Kimironko batari Interahamwe, asubiza ko ari byo.
Kuri ibi, Altit yamubajije niba rero byaba ari ukuri kuvuga ko Interahamwe zose zitari abicanyi. KAB070 asubiza ko atari ko bose babigiyemo, ko hari ababaga babishishikayemo.
Yanabajijwe n’impamvu yatumye Interahamwe zishyiraho za bariyeri, avuga ko kwari ukugira ngo umwanzi atabatungura, kandi ko uwo yari RPF-Inkotanyi.
Ngo bwari n’uburyo bwo gutahura Abatutsi ngo bicwe, ari na yo mpamvu kuri bariyeri basabaga kwerekana indangamuntu.
Yabajijwe niba guhera ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994 Inkotanyi zari zarageze muri Kimironko, avuga ko ari byo.
Altit yanabajije uyu mutangabuhamya niba kuba Mutabazi waje kuba umukuru w’Interahamwe zo ku Kimironko yari Umututsi, bivuze ko mbere ya jenoside Abatutsi n’Abahutu bari basanzwe babanye neza, asubiza ko ari byo.
Yabajijwe no ku itsinda ry’Interahamwe ryahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi agera kuri abiri mu 1993, avuga ko abayikoze batoranyijwe n’akanama kayobowe na Mutabazi.
Yavuze ko abakoze iyo myitozo ari bo bahawe izo mbunda za rubahu, atazi umubare wazo, ariko ngo zari nk’eshanu cyangwa 10. Yemereye Altit ko abo ari bo babaye abicanyi.
Aha ni ho umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yamusobanuje niba abo bonyine ari bo bishe Abatutsi, asubiza ko hari “n’abandi bagiye babyivangamo”.
Me Altit yamubajije niba yarabonye izo rubahu, asubiza ko yazibonye kuko zatangwaga ku manywa. Yamubajije niba zararasaga amasasu cyangwa niba zari zifite agasanduku kajyamo amasasu (magazine), asubiza ko ibyo atabizi.
Altit yahise amwibutsa ibyo yasubije mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, ubwo yabazwaga n’ubushinjacyaha, aho yavuze ko izo mbunda za rubahu nta ‘magazine’ zagiraga. Amubaza rero niba abizi cyangwa atabizi.
Asubiza ko nta ‘magazine’ zari zifite. Abajijwe niba yarigeze abona zishyirwamo amasasu, yavuze ko atabibonye kandi ko aho we yari ari batigeze bazirashisha.
Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko rikomeza ku munsi w’ejo ku wa gatatu, umutangabuhamya KAB070 akomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.
Kabuga.wari mu rukiko yitabiriye iburanishwa ry’uyu munsi ntiyahawe umwanya ngo yisobanure ariko asanzwe ahakana ibyaha ashinjwa